Annette Murava yasubije abateye imijugujugu urukundo rwe na Bishop Gafaranga
Ubukwe bw’umuririmbyi w’indirimbo zisingiza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, uwavuga ko bwasize inkuru mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ntabwo yaba abeshye.
Ni ubukwe bwabaye mu buryo bwatunguye benshi batigeze bamenya iby’inkuru y’urukundo rwabo ndetse bikomeza guteza urujijo ubwo babugiraga ibanga itangazamakuru rigakumirwa ku buryo bukomeye.
Aba bageni bagiye kumara amezi icumi bashyingiranywe bafunguye channel ya YouTube bagiye kujya bifashisha mu buganiro bigaruka ku buzima bwabo.
Mu kiganiro cya mbere Annette Murava yasubije abamuteye imijuguju, bavuga ko yabuhutse atari akwiriye gushyingiranwa na Bishop Gafaranga wari uzwi muri filime n’ibiganiro bya YouTube.
Uyu muhanzikazi yavuze ko bahura bwa mbere, bahujwe n’akazi nubwo atatangaje aho bakoraga icyo gihe.
Ati “Twahuriye mu kazi tumarana umwanya munini, dushobora kuba twaramaze nk’amasaha umunani ntekereza ko aribwo yagize igitekerezo ariko njye ntabwo byari byanjemo numvaga duhujwe n’akazi gusa. Nyuma haciyemo iminsi duhura bwa kabiri nibwo yangejejeho igitekerezo cye.”
Annette Murava yavuze ko nubwo abantu babaye nk’abatunguwe ariko bo bakoze ubukwe bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.
Uyu muhanzikazi yemeza ko yakoze ubukwe azi neza uwo bagiye kubana.
Ati “Abantu baba bibaza ko natunguwe mba mbona wagira ngo bamfitiye impuwe, ntabwo natunguwe ikintu cyose narinkizi, twari tumaze guhuza kuko ibitekerezo byanjye narabimubwiraga akabyumva, n’ibye nkabyumva.”
“Yaranyibwiye abanza kumbwira uwo ariwe, uyu nguyu mwebwe ubakomerera bamwe na bamwe kunyibwira kwe rero byatumye ntagira uguhanganyika, njya gufata umwanzuro nzi neza uwo ngiye kubana nawe uwo ari we.”
Gafaranga yari azi ko atazongera gushaka undi mugore
Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yavuze ko agitandukana n’umugore we wa mbere yari yafashe umwanzuro w’uko atazashaka undi mugore.
Ati “Mu byo nari niyemeje narinzi ko ntazigera ngerageza kongera gushaka undi mugore, nawe narabimuganirije arabizi (avuga Murava), ariko impamvu natekerezagaza gutyo ni uko nari ntarahura n’icyo nshaka.”
“Nari umukinnyi wa filime mpura n’abantu benshi no mu buzima busanzwe ariko iyo uhuye n’ikintu cyawe cya nyacyo urabyumva, nari umuntu uhura n’abantu nkasabana ariko uwo munsi byarananiye ndatuza cyane.”
Gafaranga yavuze ko ibanga yakoresheje mu gutereta uyu muhanzikazi kwari ukumwiyereka neza uwo ari we.
Ati “Imbaraga zose nakoresheje ni izo kumwereka ibyo amaso y’abantu atabashaga kubona muri njye, nyuma yo kubimuha nanyuzagamo n’umwanya wo kugira ngo abyiteho.”
“Mbere y’uko yemera kumbera umugore yambwiye ko azahora amfata bitandukanye n’uko abandi bamfata nicyo kintu yakundaga kunsezeranya ataranyemera urukundo.”
Ubukwe bw’aba bombi byaketswe ko ari filime bari gukina gusa aba bageni babihakaniye kure.
Gafaranga avuga ko bahisemo kugira urukundo rwabo ibanga mu rwego rwo kwirinda amagambo y’abantu ndetse abona ko ntacyo byari kubafasha mu rugendo rwo kubaka urukundo rwabo.