Burundi: Gen Bunyoni yaburanye mu mizi, ashyira mu majwi u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwatangiye kuburanisha mu mizi, Gen Alain Guillaume Bunyoni, wabaye Minisitiri w’Intebe, mu rubanza ruri kubera muri Gereza nkuru ya Gitega, aho uyu mugabo yireguye avuga ko bimwe mu byo ashinjwa byagaragaye kubera ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zinjiye mu bikoresho bye by’itumanaho.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere, mu byaha icyenda Gen Bunyoni aregwa, yiregura kuri bitatu birimo gushaka kwica umukuru w’igihugu mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.
Kubera ubudahangarwa Gen Bunyoni afite, abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi bari bavuye i Bujumbura aho rukorera, bamusanga muri Gereza ya Gitega.
Gen Bunyoni yasabye Urukiko ko adakwiye gukurikiranwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo kuko nta cyemezo cy’urukiko cyigeze gifatwa herekanwa inkomoko y’umutungo we n’ingano yawo.
Yabwiye urukiko ati “Icyo kirego nta shingiro gifite kuko njye nakoreye igihugu! Iyo mitungo nayivanye mu byo nakoze mu myaka 20…Nafashe inguzanyo mu mabanki azwi, nshinga amasosiyete yo gutwara abantu n’ibintu, nshora imari mu buhinzi n’ubworozi hanyuma nubaka n’ibitaro! Rero n’iyo byaba ari ukuri, inzego z’ubutabera zari kuba zarabyerekanye mu myaka itatu ntangiye ubwo bucuruzi, kandi ntibyigeze bikorwa.”
Abacamanza bagaragaje ko Gen Bunyoni yakoresheje uburiganya igihe yashyirwaga mu nshingano, yerekana agace gato k’imitungo ye.
Ku cyaha cyo gushaka kwica umukuru w’Igihugu, Gen Bunyoni yashinjwe gushaka gukorana n’Abarundi bahunze igihugu, bavugwamo umunyamakuru wa Radiyo RPA yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 13 Gicurasi 2015 ubwo hageragezwaga igikorwa cyo guhirika ku butegetsi uwari Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo.
Abacamanza bagaragaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Gen Bunyoni yahaye amafaranga umuyobozi wa Radiyo RPA ngo bafatanye muri icyo gikorwa, ndetse ngo hari n’ubutumwa bwanditse bumushinja icyo cyaha.
Umushinjacyaha yanagarutse ku kiganiro Gen Bunyoni yagiranye na Col Desire Uwamahoro wari umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya imvururu, ubu na we ufunzwe.
Gen Bunyoni yemera ko yahaye amafaranga Rugurika ariko avuga ko yabikoze agamije kurinda igihugu n’inzego zacyo.
Ati “Kuko nzi ko Rugurika ari mu batangabuhamya b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nashatse kumenya amazina y’abategetsi 30 bashakishwa n’urwo Rukiko kubera ko gufata abategetsi bangana gutyo byaba ari nko guca umutwe igihugu.”
Yongeraho ati “Njyewe murabona nakorana n’umusivire uri mu bilometero birenga ibihumbi bitandatu kandi udafite imbaraga. Nsanzwe nzi ko nta kindi kimushishikaje kitari ukubona igihugu kirindimuka.”
Bunyoni utavuze byinshi cyangwa ngo yerekane ibimenyetso yagize ati “Erega Urwego rw’Iperereza rw’u Rwanda rwari rwinjiye mu bikoresho byanjye by’itumanaho, ni ho ibyo uwo unshinja yabikuye muri telefone.”
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Bob Rugurika uri mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi yanze kugira icyo avuga kuri ayo magambo, gusa avuga ko abifata nk’igitutsi.
Bunyoni kandi yireguye ku byaha byo gutunga intwaro atabiherewe uruhushya, ndetse yemera ko hari izo polisi yasanze mu rugo iwe ariko avuga ko intwaro bahasanze zari zarapfuye, ngo zahasizwe n’abamurindaga, kugeza ubwo yasakwaga bari batari baza kuzihakura.
Bunyoni yasabye ko umwe mu bari bamwungirije hamwe n’umupolisi wari ushinzwe abamurinda bazaza gusobanura ukuri kwihishe inyuma y’izo ntwaro, ndetse urukiko rwemeye kuzabatumiza mu rubanza kuri uyu wa Kabiri.
Ibyaha Gen Bunyoni aregwa biramutse bimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 30.