Kaminuza, amashuri n’abanyamakuru bateza imbere umuco wo gusoma bagiye gushimirwa

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Igitabo mu Rwanda, bagiye guhemba amashuri makuru na Kaminuza, ayisumbuye n’abanyamakuru bateza imbere umuco wo gusoma ibitabo.
Ni umuhango uzabera kuri Hilltop Hotel tariki 8 Ukuboza 2023 guhera saa munani z’Amanywa.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana yavuze ko kaminuza zizahembwa ari izaguze nibura ibitabo 50 byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu myaka ibiri ishize.
Hazahembwa kandi abanyamakuru bateje imbere umuco wo gusoma ibitabo uyu mwaka, ibigo by’amashuri yisumbuye byagaragaje urukundo rw’ibitabo byibura bakagura ibitabo 20 mu mwaka umwe.
Hazahembwa kandi abanditsi b’Abanyarwanda bagerageje kwandika ibitabo byinshi mu myaka ibiri ishize. Hazahembwa kandi inzu zisohora ibitabo, izibigurisha n’amasomero bifasha mu iterambere ry’uruganda rw’igitabo mu Rwanda.
Hategekimana yagaragaje ko umuco wo gusoma ibitabo no kubyandika mu Rwanda ukiri hasi, ahanini bitewe n’uko amashuri adashyira imbaraga mu kugura ibitabo cyane cyane ibyanditse mu Kinyarwanda, kandi aribwo buryo bwiza bwo gukundisha Abanyarwanda ibyabo no guhesha agaciro urwo rurimi.