Iremezo

Perezida Putin ategerejwe mu Bushinwa

 Perezida Putin ategerejwe mu Bushinwa

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ni umwe mu bakuru b’ibihugu bashobora kwitabira inama yiga kuri gahunda ya Perezida Xi Jinping y’ubufatanye mu kugeza ibikorwaremezo hirya no hino ku Isi izwi nka ‘Belt and Road Initiative (BRI)’.

Ni inama biteganyijwe ko izatangira ku wa 17 Ukwakira mu 2023. Izitabirwa n’abahagarariye ibihugu 130 byo hirya no hino ku Isi.

Kugeza ubu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ni umwe mu bagaragara ku rutonde rw’abashyitsi bazayitabira.

Mu gihe yajya i Beijing, bwaba ari ubwa mbere Perezida Putin agiriye uruzinduko mu gihugu cy’igihangange kuva intambara ihanganishije igihugu cye na Ukraine yatangira.

Ni uruzinduko kandi yaba akoze mu gihe Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi ngo akurikiranyweho ibyaha by’intambara yakoze mu rugamba yatangije kuri Ukraine.

AHORUPA Patrick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *