Iremezo

Umutoza wa Uganda Micho yakatiwe igihano gisubitswe cy’imyaka 3

 Umutoza wa Uganda Micho yakatiwe igihano gisubitswe cy’imyaka 3
  • Mulutin ’Micho’ Sredojevic wahoze atoza Amavubi ubu akaba ari umutoza mukuru wa Uganda, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo igifungo gisubitswe cy’imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukorera ihohotera abagore.

Uyu mugabo w’imyaka 52, akaba yashinjwaga ibyaha bibiri byose yakoze mu Kuboza 2020.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, ni ibyaha yakoze ubwo yari yaje mu mikino ya COSAFA, icyo gihe yari umutoza wa Zambia.

Bwagize buti “tariki ya 7 Ukuboza 2020 mu mikino ya COSAFA yabereye Gqeberha, umugore w’imyaka 39, yari azanye ikawa muri Wolfson Stadium, abaza Micho niba akeneye isukari mu ikawa ye, yaramuhakaniye amubwira ko akeneye ubundi bwoko bw’isukari, yerekana ku bice by’ibanga by’uyu mugore, uyu mugore yahise abibwira umukoresha we yihanangiriza Micho.”

“Nyuma kuri uwo munsi, uwo mugore yongeye gutwara ikawa muri ya Stade, icyo gihe noneho Micho yamufasheho mu buryo budakwiye.”

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, Urukiko rw’Ibanze rwa Gqeberha (Port Elizabeth) rwasanze ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa imyaka 3 ariko isubitswe mu gihe cy’imyaka 5. Micho akaba yahise ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko.

Ishyirahawe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko uyu mutoza yari yabasabye uruhushya ko hari ibibazo bwite agomba gukurikirana, bikaba byarangiye agiye kugaruka mu kazi agakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *