Iremezo

Rulindo: Umuyobozi w’ishuri ryigenga yasanzwe mu nzu yapfuye

 Rulindo: Umuyobozi w’ishuri ryigenga yasanzwe mu nzu yapfuye

Dukuzimana Peter Celestin wari umuyobozi w’ishuri ryigenga ry’inshuke rya Ntare Education for Better Future riherereye mu Murenge wa Ntarabana, Akagari  ka Kiyanzi, mu Mudugudu wa Nyagisozi mu Karere ka Rulindo  yasanzwe mu nzu  yapfuye

Amakuru y’urupfu rutunguranye rw’uyu muyobozi w’ishuri yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri na saa moya za mu gitondo kuri uyu  wa 22 Kamana 2021 ubwo abaturanyi b’uyu mugabo basanze yapfuye na bo bihutira kumenyesha inzego z’umutekano.

Umuseke wamenye amakuru ko uyu mugabo yaje kuyobora iki kigo mu mwaka 2020, akaba yari yarasize umuryango we umugore n’abana aho  yari asanzwe atuye mu gihugu cya Uganda.

Gusa we  akomoka mu Murenge wa Cyabingo mu  Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Shabana Jean Claude, yahamije iby’uru rupfu avuga ko bamenye amakuru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 gusa bataramenya icyaba cyamwishe.

Amakuru umuseke wamenye ni uko uyu mugabo yari asanzwe arwara indwara ya Asima  bakaba ari yo bakeka kuba yamuhitanye.

Kugeza ubu hategerejwe ko umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyaba cyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *