Iremezo

Alex Dusabe yimuye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

 Alex Dusabe yimuye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

Alex Dusabe yamaze kwimura igitaramo azizihirizamo imyaka 25 amaze mu muziki, aho kizaba ku wa 14 Ukuboza 2025.

Mu kiganiro n’umwe mu bari gufasha Alex Dusabe gutegura iki gitaramo, yavuze ko bahisemo kucyigiza inyuma kugira ngo barusheho kucyitegura neza.

Ati “Nibyo twahisemo kucyigiza inyuma kuko hari imyiteguro twabonaga itararangira, twihaye umwanya ngo turusheho kwitegura neza kuko igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 umuntu amaze mu muziki si ikintu cyoroshye.”

Alex Dusabe arateganya no kukimurikiramo album ye nshya amaze igihe akoraho.

Ubwo yakomozaga kuri iki gitaramo mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize, Alex Dusabe yagize ati “Ni igitaramo nzizihirizamo imyaka 25 maze mu muziki kuko mu 2000 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere nise ‘Umuyoboro’ ari na yo mpamvu nayicyitiriye.”

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *