Iremezo

Umwe mubatemaguye Umugore I Nyamirambo Yataye Muri yombi

 Umwe mubatemaguye Umugore I Nyamirambo Yataye Muri yombi

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Kagari ka Rwampara ya I mu Murenge wa Nyarugenge tariki 10 Nzeri 2025. ahagana saa tatu z’ijoro.

Polisi itangaje iri tabwa muri yombi nyuma y’amashusho UKWELITIMES, yafashe ndetse ikanakora inkuru igaragaza uko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe

Polisi ibinyujije ku rubuga rwa X yagize iti ”

Turabamenyesha ko umwe mu bagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje. Murakoze.”

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bakomeje gusaba ko aba bajura bagaragaye bambura abaturage ndetse banabakomeretsa bose bafatwa bakabihanirwa by’intangarugero.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *