Iremezo

Umunsi narupfuye muzandeke banjugunye nkuko mwanjugunye –Neg G The General

 Umunsi narupfuye  muzandeke banjugunye nkuko mwanjugunye –Neg G The General

Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G The General yagaragaje agahinda aterwa no kuba ababa mu ruganda rw’imyidagaduro baramushyize ku ruhande, ahamya ko ku bwe atifuza ko abantu bazagaragaza uburyarya bw’urukundo rwabo mu gihe azaba yitabye Imana

bi Neg G The General yabigarutseho mu kiganiro yatambukije ku muyoboro we wa YouTube, mu kiganiro aherutse kunyuzaho agaragaza ko yababajwe n’ukuntu abantu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Jay Polly nyamara we agahamya ko batigeze bamwereka urukundo akiriho.

Muri iki kiganiro, Neg G The General yagize ati “Rero njye ikintu mbisabira BanyarwandaB anyarwandakazi bakunzi ba Hip Hop, njye umunsi nitabye Imana, mwangize igitabwa ntawe uzi uko mbayeho n’aho ndi, umunsi nitabye Imana muzambabarire nkuko mwanjugunye muzareke banjugunye.”

Neg G The General yagaragaje ko mu minsi ishize ari bwo yabonye abantu babanye mu myidagaduro y’u Rwanda ubwo yapfushaga umwana akabura umuntu n’umwe umufata mu mugongo uretse TMC wahoze muri Dream Boys.

Ati “Narababonye ejobundi mpfusha umwana wanjye, muri mwe ni nde wagize icyo amfasha? Uretse TMC wo muri Dream Boys. Njye rero ninitaba Imana muzambabarire ntimuzirirwe muvuga ngo muririrwa mucuranga indirimbo zanjye. Muzaceceke mugende mugure inzoga mwishimire ko umwanzi wanyu agiye.”

Neg G The General ni umwe mu baraperi bagize izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko mu gihe yabarizwaga mu itsinda ryitwa UTP Soldiers.

Uyu muraperi yaje kwijandika mu biyobyabwenge ahamya ko byamutesheje igihe n’ubutunzi, ndetse mu minsi ishize yajyanywe kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Nyuma yo kuva i Iwawa, Neg G The General yakunze kumvikana avuga ko nubwo agifite impano ariko atari umuhanzi urambirije ku muziki cyane ko akunze kugaragaza ko yafungiwe amayira bigoye ko yagira icyo ageraho.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *