Ozonnia Ojielo yashimye uruhare rw’u Rwanda mu gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu kiri mu nzira y’amajyambere bitarubuza kugira ibyo rusangiza abandi, asaba ibindi bihugu bya Afurika kurwigiraho.
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ihindagurika ry’ibihe n’ibidukikije hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (South- South Cooperation).
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu gihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga by’umwihariko ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, abikorera n’abandi.
Ozonnia Ojielo yavuze ko u Rwanda binyuze muri Rwanda Cooperation Initiative, rugira uruhare rukomeye mu gusangiza ubumenyi ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere asaba ibindi bihugu kurwigiraho.
Agira ati “U Rwanda, binyuze muri Rwanda Cooperation Initiative, rwihaye umukoro mu gusangiza ubumenyi ibindi bihugu, ibi mbibona nk’ibidasanzwe kuko kuba igihugu kiri mu nzira y’amajyambere ntibivuze ko ntacyo gifite cyo gusangiza abandi.”
Akomeza agira ati “U Rwanda rufatanya n’Umuryango w’Abibumye muri uru rugendo rwo gushyigikira gahunda zigamije kunoza itangwa rya serivisi za Leta, kongera imikorere inoze, no kubaka uburyo buhuriweho na bose, nk’uko bigaragara mu byo ruri gusangiza Eswatini na Guinea. Ibi ni urugero rw’ibifatika ariko sinumva impamvu ibindi bihugu bya Afurika bitabyigana.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (RCI), Uwera Patricie, yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika izamuke igere ku rwego rushimishije kandi ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu.
Ati “Niba hari igihe Afurika yagombaga kuzamuka, icyo gihe ni iki. Niba hari igisekuru gifite ubushobozi bwo kuyobora urwo rugendo, ni iki. Kandi niba hari ahantu ubufatanye bushobora gutanga impinduka, ni hano mu Rwanda ndetse namwe mwese.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yavuze ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigomba kwishakamo ibisubizo bihereye ku byo bifite.
Agira ati “Tugomba gukomeza gushaka ibisubizo bituruka imbere mu gihugu. Udushya ntituvuka gusa mu Majyaruguru cyangwa mu bukungu bw’ibihugu bikomeye tuboneka no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, mu bantu no mu bushobozi bwo kwihangana.”
Kuva mu 2018, u Rwanda rwakiriye intumwa zirenga 700 ziturutse mu bihugu bigera kuri 70, rwerekana ibisubizo rwishatsemo ndetse n’uburyo bushya bwo kuyobora binyuze mu ikoranabuhanga, gutanga serivisi, no guhindura imibereho y’abaturage.