Iremezo

Abanyarwanda baba Oregon na Atlanta bahize guharanira iterambere ry’urwababyaye

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe umubano w’u Rwanda na Barbados uri kugenda urushaho gutera imbere, icyo Abanyarwanda bifuza ari ukubona sosiye nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir ibasha kubajyana muri iki gihugu.

Abanyarwanda batuye Oregon na Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyemeje kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabo binyuze mu mahuriro y’Abanyarwanda kuko basanga agira uruhare mu kubahuriza hamwe no gushakoira amaboko urwababyaye.

Ibi babitangaje nyuma yo gutora komite nyobozi nshya, mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bonus Kayumba watorewe kuyobora abanyarwanda baba Oregon yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iri huriro cyo uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Tugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu. Iri huriro riteza imbere ishoramari no guhanga ubucuruzi. Nishimira kubona ibicuruzwa by’u Rwanda mu maduka y’abanyamerika n’iby’abanyamerika mu maduka y’abanyarwanda. Ni ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bucuruzi n’ishoramari.”

Egide Dukuzemuremyi yatorewe kungiriza Bonus Kayumba, umunyamabanga aba Emmanuel Turaturanye naho Nasira Munyabuliza atorerwa guhagararira abagore, umubitsi aba Denyse Uwineza mu gihe Manzi Sheja yatorewe guhagararira urubyiruko.

Abanyarwanda baba muri Atlanta nabo baherutse gutora komite nyobozi nshya, aho Herbert Mugume Diego yatorewe kuba perezida, yungirizwa na Jacques Nyungura, umunyamabanga mukuru aba Nancy Kamaliza, Joseph Rubagumyaaba umubitsi , Olivia Mugenga atorerwa guhagararira uburinganire, Raissa Irakoze aba umukangurambaga.

Perezida mushya Herbert Mugume Diego yavuze ko azakomeza gukorana bya hafi na komite icyuye igihe yari ihagarariwe na Karenzi David Muganza bagakomeza kurebera hamwe uruhare rw’abanyarwanda baba Atlanta mu iterambere ry’u Rwanda.

Mu mwiherero Ambasade y’u Rwanda yagiranye n’abayobozi b’amahuriro y’abanyarwanda muri Amerika mu kwezi kwa Gatatu, Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabasabye gukomeza kwishyira hamwe nk’abanyarwanda bagateza imbere igihugu cyabo.

Ati “ Ubu diaspora ni urwego rukomeye ahantu henshi ku isi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite diaspora zikomeye ku isi kubera ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu butwitaho aho umukuru w’igihugu ahagarika gahunda zindi akaza kutuganiriza nk’abanyarwanda. Mureke dukomeza gukorera hamwe.”

Amahuriro y’abanyarwanda baba muri Amerika aragenda yiyongera aho umubare umaze kugera kuri 28 ndetse amwe yamaze kubona ubuzima gatozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ohio na Austin muri Texas niho haheruka gushingwamo ihuriro ry’abanyarwanda kwezi gushize ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *