Iremezo

CAF iri gukora iperereza ku bakinnyi 2 ba Gor Mahia

Nkuko byatangajwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), umunyezamu wa Gor Mahia Boniface Oluoch na kapiteni w’iyi kipe Kenneth Muguna bari gukorwaho iperereza ku mvururu bivugwa ko bateje ku mukino baherutse gutsindwamo na Napsa Stars yo muri Zambia.

Ibi bije nyuma y’uko ikipe ya Gor Mahia itsinzwe 3-2 na Napsa Stars yo muri Zambia, mu mukino wa Caf Confederation Cup wo kwishyura wagombaga gutanga ikipe yerekeza mu matsinda y’iri rushanwa.

Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi ba Gor Mahia basagariye uwari umusifuzi wo hagati, bavuga ko yabasifuriye nabi ndetse ko atarari ku rwego rwo gusifura uyu mukino, bamubwira n’andi magambo mabi.

Aha bakomeje bavuga ko hari penaliti bimwe kandi yari iy’ukuri, bakomeza kuvuga ko gusezererwa kwabo umusifuzi agufitemo uruhare runini kandi yabikoze nkana.

Muri raporo y’uwari Komiseri w’uyu mukino, yavuze ko abakinnyi babiri ba Gor Mahia, barimo umukinnyi wari wambaye umwenda uriho nimero 29 (Boniface Otieno Oluoch) n’uwari wambaye umwenda uriho nimero 10 (Kenneth Muguna) babasitiriye ndetse bakababwira amagambo arimo ibitutsi byinshi.

Nyuma y’iyi raporo ya Komiseri, CAF nk’urwero ruyobora umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika, yatangiye gukora iperereza ryimbitse kuri ibi byaha abakinnyi baregwa, kugira ngo bafatirwe ibihano bikakaye.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *