Iremezo

Congo yisubiyeho ku cyemezo cy’uburezi yari yafatiye ibice bigenzurwa na AFC/M23

 Congo yisubiyeho ku cyemezo cy’uburezi yari yafatiye ibice bigenzurwa na AFC/M23

Minisitiri w’Uburezi muri Congo Kinshasa yavuze ko kwambura abana uburenganzira bwo kwigira ubuntu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 byaba ari intambwe isubira inyuma.

Hari hashize iminsi mike Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango avuze ko mu bice bigenzurwa na M23 bidashoboka ko gahunda yo kwigira ubuntu ibaho.

Yagize ati “Turi mu itangira ry’amashuri, ndagira ngo mvuge ko bibabaje kuba abana bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batigira ubuntu. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku burezi bw’igihugu, umunsi hazaba hageze amahoro n’ubutegetsi bwa leta, Guverinoma izabyitaho.”

Ibi byavuzwe ku wa Kabiri tariki 02/09/2025 bituma AFC/M23 isohora itangazo yamagana icyo cyemezo, ivuga ko gitandukanye n’ibivugwa mu Itegeko Nshinga ko umwana wese muri Congo yiga uburezi bw’ibanze nta kiguzi asabwa.

Amakuru avuga ko mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ubuyobozi buhari bwagennye amafaranga y’ishuri kugira ngo amashuri abashe gukora.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Raïssa Malu yatanze ku mugoroba wo ku wa Kane ari kumwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugzi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Patrick Muyaya, yavuze ko Leta izatanga ibisabwa byose kugira ngo abana bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 bigire ubuntu nk’ahandi mu gihugu hose.

Yagize ati “Kwigira ubuntu ni nk’itegeko, byanditse mu Itegeko Nshinga. Ndagira ngo mbishimangire ko tutasubira inyuma, turemeza ko uburezi bw’ibanze ari ubuntu mu gihugu hose. Leta nk’uko yabigenzaga izakomeza guhemba abarimu, izakomeza gutanga amafaranga afasha amashuri gukora.”

Raïssa Malu yavuze ko mu kwezi kwa Kanama yoherereje abayobozi bayoboye Intara inyandiko zibasaba kutagira amafaranga bashyiraho y’ishuri, agasaba ko aho byakozwe ayo mafaranga atemewe n’itegeko

Patrick Muyaya avuga ko mu masezerano leta ya Congo yagiranye na AFC/M23 ubwo hatangazwaga imbanzirizamushinga y’amahoro yasinyiwe i Doha, kuko yagendeye ku itegeko nshinga yandikwa, ngo ntabwo icyemezo cyo gushyiraho amafaranga y’ishuri ahagenzurwa na AFC/M23 cyemewe kuko nta n’ububasha AFC/M23 ibifitiye.

AFC/M23 ivuga ko leta ya Congo igenerwa na UNESCO agera kuri miliyoni 900 y’amadolari afasha uburezi bw’ibanze kugira ngo abanyeshuri bigire ubuntu, bityo ko kuba iyo gahunda yakurwaho mu bice bigenzurwa na AFC/M23 byaba ari ivangura ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo.

Hirya no hino abarimu bagiye bagaragaza ko bafitiwe amafaranga y’ibirarane by’imishahara mu bice bigenzurwa na AFC/M23 cyane ko leta yahagaritse banki muri utwo duce bikagorana guhemba abarimu.

UMUSEKE.RW

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *