Iremezo

DRC : Impanuka y’Ubwato Yahitanye Abantu 86, Barimo Abanyeshuri 60 mu Ntara ya Équateur

 DRC : Impanuka y’Ubwato Yahitanye Abantu 86, Barimo Abanyeshuri 60 mu Ntara ya Équateur

 

Intara ya Équateur yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri mu gahinda gakomeye nyuma y’impanuka ikomeye y’ubwato yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa yine z’ijoro (22h00) ubwo ubwato bwitwa Bokenda bwasandaraga ku mugezi, ahahurira imigezi ya Nsolo na Baringa, mu karere ka Basankusu.

Amakuru atangazwa n’abayobozi bo muri ako gace avuga ko abantu nibura 86 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye, harimo abanyeshuri 60 bari bagiye mu rugendo bava mu gace ka Waka berekeza mu mujyi wa Basankusu.

Abayobozi bakomeje ibikorwa byo gushakisha ababa bakirimo ndetse no gufasha imiryango y’abahitanywe n’iyi mpanuka. Kugeza ubu impamvu nyamukuru yateye iyi mpanuka iracyakorwaho iperereza, ariko bamwe mu barokotse bavuze ko ubwato bwari burimo umubare munini w’abagenzi n’ibicuruzwa.

Iyi mpanuka yongeye gushengura imitima ya benshi mu gihe impanuka z’ubwato zikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kongo, aho ubwikorezi bwo mu mazi bukunze gukoreshwa cyane mu guhuza uturere, ariko bugakorwa nta bipimo bihagije by’umutekano bubahirizwa.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *