Iremezo

Gushyira ubuzima bwawe kuri Social media ntibigomba kurenga umupaka ‘’Shangazi Jeanne’’

 Gushyira ubuzima bwawe kuri Social media ntibigomba kurenga umupaka ‘’Shangazi Jeanne’’

Mu gihe abantu benshi bashyira ubuzima bwabo ku mbuga nkoranyambaga (Social Media), umunsi ku wundi, umujyanama muby’ubuzima bwo mu mutwe Shangazi Jeanne asobanura ko atari bibi, ariko bigomba kugira imbibi. Kwerekana ibyo wishimira  cyangwa intambwe wagezeho ni byiza, ariko Shangazi Jeanne aburira abantu kutarenza urugero no kubigira akamenyero gahoraho.

Yagize ati :’’Ubuzima bwawe ni umutima wawe. Si buri wese ugomba kubumenya cyangwa kubuvogera’’.

Shangazi Jeanne avuga ko benshi bagira emotional dependence( kwishingikiriza ku bandi mu by’amarangamutima) ku byo abandi bavuga cyangwa bakora kuri Social media. Iyo umuntu atabonye likes cyangwa comments yifuzaga, ashobora guhita yumva adafite agaciro. Ibi bishobora gutuma abura ikizere ndetse akagira n’agahinda gakabije.

Hari inkuru ya Twagira (izina ryahinduwe) umusore w’imyaka 28 watangiye gushyira hanze buri kimwe mu buzima bwe , akavuga ibyo akunda kurya ;aho arara n’uko yiyumva. Nyuma y’igihe ibyo byamuhaye abanzi ndetse bamwe babikoresha bamusebya. Twagira yagize ati :’’

’Nigeze kubaho nk’aho ndi mu isoko buri muntu wese amenya aho ndi ,ibyo ntekereza n’icyo ndya, byatumye ntakaza inshuti n’umutekano wanjye.’’

Shangazi Jeanne atanga inama yo gutekereza  mbere yo gushyira ibintu hanze :

Ese birafasha cyangwa bigamije kwishimisha?

Ese bigaragaza indangagaciro zawe cyangwa ni ugushaka gushimwa?

‘’Imbuga nkoranyamabaga ni nziza,  igihe uyikoresheje neza: Usangiza ibyiza ugatera abandi imbaraga, ariko nsi ngombwa ko uba urubuga rwo gusoma ubuzima bwawe bwose,’’Shangazi Jeanne.

Anibutsa abantu ko umutekano w’amakuru bwite ari ingenzi. Hari abashobora gukoresha ibyo washyize hanze bakagutesha agaciro cyangwa bakagushora mu bibazo by’umutekano.Shangazi Jeanne atanga inama ko umuntu akwiriye kugendera ku muco wo guhitamo neza ibyo asangiza abandi.Gusigasira ubuzima bwite bigufasha kugira amahoro yo mu mutima no kubaka ikizere cy’ubuzima bwawe, aho kwishingikiriza ku by’abandi bavuga.

’Gira icyubahiro ku buzima bwawe.Social media ni umufasha mwiza ariko ntogomba kukugenga’’.-Shangazi Jeanne.

Gushyira ubuzima bwawe kuri social media si bibi , ariko ujye ubanza ugenzure neza icyo bigamije. Banza wibaze niba ibyo uri gushyira hanze ari ingenzi cyangwa niba ari ibanga rikwiye kugumana n’ubuzima bwawe bwite.

Dr MURANGIRA  B .Thierry umuvugizi wa Rib avuga ko abantu bashyira ubuzima bwabo kuri social media bagomba kwitonda kuko bishobora kubashyira mu kaga harimo kwibwa, gusebwa cyangwa guhohoterwa. Anibutsa ko Social media atari ahantu h’ibanga ,ahubwo ari ahantu hahurirwa n’abantu benshi kandi amakuru ushyiraho ashobora gukoreshwa nabi n’abandi.

Dr MURANGIRA akangurira abantu gusigasira umutekano wabo no kubaha ubuzima bwite.

source :Amahumbezinews.com 

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *