I Washington Muri USA U Rwanda na DRC bagiye gusinya amasezerano mashya

Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye guhurira i Washington DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya kabiri y’Akanama gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yasinywe ku ya 27 Kamena, 2025.
Izi ntumwa zahuye ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, mu nama yitabiriwe n’abandi bahuza barimo Leta ya Qatar, Togo nk’umuhuza wa Afurika yunze ubumwe ndetse na Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe.
Inama nk’iyi yaherukaga kubera i Addis Abeba muri Ethiopia mu ntangiriro za Kanama. Itangazo rihuriweho ryasohowe n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, rivuga ko abagize akanama bemeye ko hari ubwumvikane buke mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibintu bimwe biri mu masezerano.
Itangazo hari aho rigira riti “Ibiganiro byibanze ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa [ry’amasezerano y’amahoro], birimo amakuru y’ihohotera mu burasirazuba bwa RDC, no gushakisha inzira zifatika zo gukurikiza iby’amasezerano ateganya.”
Rivuga ko kandi Guverinoma za RDC n’u Rwanda zemeje ko zifite intumbero yo guteza imbere gahunda yo gusubiza impunzi mu bihugu zivamo, nk’uko byemejwe mu nama yabaye ku ya 8 Kanama, 2025.
Itangazo riti “Abagize Akanama bishimiye inama itaha ihuza inzego z’umutekano (JSCM) izibanda ku kwihutisha ibikorwa byo guhashya umutwe wa FDLR no guteza imbere ikurwaho ry’ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Muri iyi nama kandi Guverinoma za RDC n’u Rwanda zemeje ko zifite inshingano zo gushyigikira byimazeyo ibiganiro biri guhuza ya RDC na AFC/M23 i Doha, ko kandi inama nk’iyi izajya iba kenshi hagamijwe gukemura ibibazo ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.
source :Umuseke.rw