Iremezo

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyarashe ibisasu ku cyiswe indiri y’abakora iterabwoba bari mu majyepfo ya Liban. Umuvuguzu w’igisirikare cya Israel yagaragaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu barashe ku bikorwa remezo n’inyubako zifashishwa n’abakora iterabwoba bo mu mutwe wa Hezbollah bakorera muri Liban. Ntabwo higeze hatangazwa niba hari ababuriye ubuzima muri ibyo bitero cg abakoremeretse. Ni ibitero  byabaye nyuma yuko nubundi uyu mutwe wa Hezbollah wari warashe kuri Israel.  

Hagati aho umumyamabanga mukuru wa loni Antonio Guterres yavuze ko impande zihanganye mu ntambara yo muri Gaza ziri kwica nkana amategeko mpuzamahanga, abasaba gukorera hamwe hakabaho agahenge. 

Guterres witabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu ku isi world economic forum I Davos mu busiwisi yavuze ko isi iri kureba ubwicanyi, ukurasana n’ingaruka zabyo, uburyo abana badashobora kubona ubufasha bakeneye, ibyo byose bikaba isi irebera. Avuga ko agahenga aricyo gisubizo cyonyine cyatuma abanya Israel n’abanya Palestine abbana mu mahoro. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *