Iremezo

Impamvu y’umuhangayiko w’ababyeyi bamaze igihe gito bibarutse

 Impamvu y’umuhangayiko w’ababyeyi bamaze igihe gito bibarutse

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza bahishuye ko ababyeyi bagira nyuma yo kwibaruka aho bishobora kubatwara imyaka myinshi kugira ngo bazongere gusinzira ibitotsi byiza.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku 2541 n’abagabo 2118 babaye ababyeyi hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2015 aho hagenzuwe buri mwaka ibyerekeranye n’ubwiza bw’ibitotsi byabo.

Imibare igaragaza ko nyuma y’amezi make, aba babyeyi batangira kugenda babona ibitotsi nubwo bifata nibura imyaka itandatu kungira ngo bongere gusinzira neza.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko imyaka itandatu ari cyo gihe babonye bagendeye ku mpuzandengo kubera ko hari abashobora kongera gusinzira neza mbere cyangwa nyuma y’iyo myaka.

Impamvu yagaragajwe nk’intandaro nyamukuru y’iri bura ry’ibitotsi, ni ikibazo gishingiye ku mibereho n’imikurire y’abana aho usanga bakunda kurwaragurika cyangwa bakarangwa n’imyitwarire ituma ababyeyi babo badashyira umutima hamwe bagahora babahangayikiye cyane ku buryo usanga abenshi bashobora gushikagurika nijoro kubera kwikanga.

Uku kwikanga no gushigukira hejuru biterwa n’uko abana bashobora kurira ku bw’impamvu runaka, yaba iy’uburwayi cyangwa iyo kuba hari ikindi bakeneye bakabigaragarisha kurira ku buryo mu gihe umwana akiri mu myaka yo hasi, umubyeyi adashobora guterera agati mu ryinyo ngo yumve ko byose ari amahoro ubundi asinzire yiziguye.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagore ari bo bakorwaho cyane ugereranyije n’abagabo kuko abagabo imibare igaragaza ko batakaza iminota igera kuri 13 buri joro mu gihe abagore bo batakaza iminota y’ibitotsi igera kuri 62 buri joro.

Sakari Lemola, umwarimu muri Kainuza ya Warwick wananditse ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko impamvu ituma abagore ari bo bahazaharira cyane, ari uko akenshi usanga mu bashakanye inshingano zisumbana cyane, by’umwihariko mu gihe bamaze kwibaruka.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *