Iremezo

Kamonyi: Impungenge ku iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo Ruyenzi-Gihara zashize-

 Kamonyi: Impungenge ku iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo Ruyenzi-Gihara zashize-

Umwaka n’amezi asaga 8 birashize abatuye Akarere ka Kamonyi by’umwihariko abakoresha umuhanda Ruyenzi, Gihara bategereje iyuzuzwa ry’umuhanda wa mbere wa Kaburimbo winjira muri karitsiye ufatiye ku muhanda mukuru unyura muri aka karere ugana amajyepfo no mu bindi bice by’igihugu. Nyuma y’igihe hibazwa amaherezo, ubu umuhanda watangiye gushyirwamo ibizwi nka Godoro bamena mu muhanda uri hafi gushyirwamo Kaburimbo.

Igikorwa cyo gushyira Godoro muri uyu muhanda, aho iyo isa n’imaze kumuka barenzaho umusenyi muke kigeze nko mu cyakabiri cy’uyu muhanda uzubakwa kugera Gihara mu gice cyangwa se igika cya mbere, kuko ubundi wose uzagera Nkoto. Abazi ahazwi nko kwa Musenyeri, ubu niho bageze.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi amara impungenge abaturage b’aka karere n’abandi bakoresha uyu muhanda, ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora iyubakwa ry’uyu muhanda, ubu ngo gahunda nta yindi itari ukwihutisha ikorwa ryawo.

Meya Tuyizere, amara kandi impungenge abibaza kuri kaburimbo izashyirwa muri uyu muhanda, aho bamwe usanga bavuga ko ari iyoroheje( Bicouche). Ashimangira ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo ikomeye itari iyo bamwe bavuga ngo ni Bicouche.

source.intyoza.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *