Kuvura ingaruka z’ihungabana riva ku babyeyi rijya ku babakomokaho ni urugamba rukomeje
Nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi mu rwanda mu 1994 ubutabera bwakoze akazi kabwo bituma abayigizemo uruhare babihanirwa hisunzwe amategeko.
nyuma bamwe baje kurangiza ibihano byabo ndetse bongera gusubira mu miryango yabo ariko usanga hari ibibazo by’imibanire cyane ku miryango iba yarakorewe ibyaba ndetse nababikoze ariko bafunguwe, akaba ariyo mpamvu hatangijwe umushinga witwa “TUJYANE PROJECT” ugamije guhuza cg kunga imiryango yakorewe jenocide n’abayihamijwe bafunguwe ndetse no guhangana n’ingaruka z’ihungabana (trauma) ziva ku babyeyi zigera ku babakomokaho mu buryo butandukanye.
uyu mushinga ni uwa CBS Community Based Sociotherapy, ndetse watewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi uzamara imyaka 2 ukorerwa mu turere twa Nyamasheke, Rusizi na Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba.
imibare ya komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yerekana ko hagati ya nyakanga, 2018 n’Ukuboza kwa 2021 hazafungurwa abakoze jenoside 14,824 kandi abenshi muri bo byitezwe ko bazasubira mu miryango yabo bakomokamo gusa guverinoma y’ U Rwanda ikomeje gukora ibishoboka ngo abantu bakomeze kubana mu mahoro ndetse biyunze.
Lucie Nzaramba umunyamabanga nshingwabikorwa wa CBS Rwanda avuga ugendeye kuri iyo mibare basanze byari bikenewe cyane ndetse ko uyu munshinga uzafasha mu bikorwa by’ubwiyunge ndetse ko bawitezeho ingaruka nziza mu gihe uzamara cyane cyane mu turere uzakorerwamo.
Bwana Jonathan Habarugira umuhuzabikorwa w’uyu mushinga avuga ko uburyo bazakoresha mu kunga abantu ndetse no guhangana n’ingaruka z’ihungabana ziva ku babyeyi zigera ku babakomokaho . ati” tugomba kugirana ibiganiro bihuza impande zombi bigamije gutuma buri wese asohora amarangamutima ye, tukabigisha kongera kugiranira icyizere hagati yabo, kugira indangagaciro ndetse n’ubumuntu “
avuga kandi ko kubirenze kuri ibyo ibizagenda bivamo bizanyuzwa mu ikinamico iharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda yitwa “Musekeweya”
komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ikomeza gusaba buri wese kugira uruhare mu kubaka igihugu ndetse harwanywa ivanguramoko n’ikindi kintu cyose gishobora gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.