Iremezo

Miliyoni 50Frw zahawe urubyiruko rufite imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu buhinzi

 Miliyoni 50Frw zahawe urubyiruko rufite imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu buhinzi

muryango Heifer International Rwanda binyuze mu irushanwa ‘AYuTE Africa Challenge’ rya 2025, wahembye miliyoni 50 Frw, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu buhinzi ikemura ibibazo bihari kandi yigonderwa n’abahinzi baciriritse.

Aya marushanwa ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw’imikorere, ndetse bahabwe ibihembo nk’inkunga ibafasha kuzamuka.

 

Umuyobozi Mukuru wa Heifer International Rwanda,Verena Ruzibuka,  yavuze ko aya marushanwa yateguwe kugira ngo hishimirwe uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere ubuhinzi.

Ati “Uyu munsi ntabwo twishimira ko hari abatsinze ahubwo turishimira imbaraga ziri mu rubyiruko mu guhindura urwego rw’ubuhinzi.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Bagabe Cyubahiro, yari witabiriye igikorwa cyo gutanga ibihembo ku rubyiruko rwabaye indashyikirwa mu kugaragaza imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Minisitiri Dr Cyubahiro yavuze ko Leta y’u Rwanda, yiteguye gukorana n’urubyiruko kuko  abakiri bato bafite ibitekerezo, bari gutanga icyizere ko ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga bushobora kuba ishingiro ry’imirimo, iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Uwabaye uwa mbere ni rwiyemezamirimo Gashonga Trésor, watsindiye igihembo cya miliyoni 25 Frw nk’uwahize abandi mu kugira umushinga mwiza mu irushanwa ryitwa ‘AYuTE Africa Challenge’.

Avuga ko ayo mafaranga ari inkunga ikomeye cyane kuri we kuko agiye kumufasha kwagura uruganda rwe rukabasha kongera ibyo rukora ndetse akongera n’ibihugu yoherezamo umusaruro we.

Yavuze ko ikigo yashinze cya Incuti Foods gitunganya urusenda gikorana n’abahinzi 50 kigurira urusenda ndetse kikaba gikoresha abakozi 20 bahoraho.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *