Iremezo

Mugesera wari wajuriye nanone akatiwe burundu ahita ajurira ngo kubera akarengane

Dr Leon Mugesera umaze imyaka umunani aburana ku byaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye i Kabaya rifatwa nka rutwitsi, urukiko rw’Ubujurire yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu, na rwo rwamukatiye iki gihano, ahita akijurira.

Urukiko rw’Ubujurire rwamuburanishije ku bujurire yarushyikirije bw’icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rwasomye uyu mwanzuro mu gikorwa cyafashe amasaha ageze muri atatu.

Uru rukiko rwagarutse ku mpamvu zatanzwe n’uregwa wasabaga guhanagurwaho ibyaha, rwavuze ko Mugesera yavuze ko ibyaha bya Jenoside aregwa byakozwe atari mu Rwanda bityo ko ataryozwa ibintu byabaye adahari.

Uregwa kandi yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko Urukiko Rukuru rwamwimye uburenganzira bwo kwiregura kuko rwanze kumva Abatangabuhamya bamushinjura mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa ari we wiyimye uburenganzira kuko yasabwe urutonde rwa bariya batangabuhamya ntarutange.

Ubushinjacyaha kandi burega Musegera kuba ijambo yavugiye i Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992 ari ryo ryakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rukanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

Muri ubu bujurire, Dr Mugesera yavuze ko ririya jambo atigeze akongeza urwango ahubwo ko yahamagariraga abayoboke ba MRND kwanga agasuzuguro, kureka ubugambanyi n’ubushizi bw’isoni.

Uregwa yanavugaga ko iriya mbwirwaruhame ye yari igamije gukangurira abantu kuzashishoza mu matora kuko yari yegereje ariko Urukiko rukavuga ko muri iriya discours ijambo ryavuzwe cyane ari ‘Inyenzi’ kuko rwavuze inshuro 30 mu gihe ijambo ‘amatora’ yarivuze inshuro 13.

Urukiko rwagarutse ku byaranze amaburanisha y’uru rubanza rwaba urwo mu Rukiko Rukuru n’uru rwo mu Bujurire, rwavuze ko amagambo Dr Mugesera yavugiye muri iriya nama yaragaragaje urwango afitiye Abatutsi kuko yabise amazina yo kubatesha agaciro nk’Inyenzi n’Inzoka.

Umucamanza yavuze ko Mugesera ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside kuko mu mbwirwaruhame yavuye i Kabaya n’i Nyamyumba yahamagariraga abahutu kurimbura Abatutsi ngo bagasubizwa aho baturutse muri Abisnia muri Ethiopia.

Yavuze ko ibi bikorwa bya Mugesera byabaye imwe mu ntambwe zaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n’icyaha kibasie inyokomuntu agahanishwa igifungo cya Burundu.

Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro, Mugesera yahise azamura akaboko yaka ijambo, ahita avuga mu ijwi riranguruye ko ajuririye iki cyemezo ashingiye ku ngingo z’amategeko zirimo ivuga ko mu guca urubanza habayemo akarengane.

Mugesera wageze mu Rwanda muri 2012 akaba amaze imyaka umunani aburana, asigaje kujurira mu rukiko rumwe gusa ari rwo rw’Ikirenga rukaba ari na rwo rukuru mu nkiko zo mu Rwanda.


SOURCE /UMUSEKE.RW

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *