Friday, December 3, 2021

Nagorno-Karabakh: Armenia na Azerbaijan basinye amasezerano y’amahoro bafashijwe n’Uburusiya

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Armenia, Azerbaijan n’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano agamije gusoza imirwano mu karere ka Nagorno-Karabakh ibihugu bya Armenia na Azerbaijan bipfa.

Minisitiri w’intebe wa Armenia Nikol Pashinyan yavuze ko ayo masezerano “ababaje bikomeye kuri jyewe n’abaturage bacu”.

Agezweho hashize ibyumweru bitandatu haba imirwano hagati y’ingabo za Azerbaijan n’abo mu bwoko bw’abanya-Armenia.

Akarere ka Nagorno-Karabakh kemewe mu mahanga nk’aka Azerbaijan, ariko gategekwa n’abo mu bwoko bw’abanya-Armenia kuva mu 1994.

Muri uwo mwaka wa 1994, amasezerano y’agahenge yashyizweho umukono nyuma y’imirwano, ariko ntihigera hashyirwa umukono ku masezerano y’amahoro.

Kuva imirwano yakongera kubura mu mpera y’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, hari amasezerano y’agahenge atandukanye yashyizweho umukono, ariko yose agenda arengwaho.

Aya masezerano y’amahoro yatangiye kubahirizwa kuri uyu wa kabiri saa saba z’ijoro (01:00) ku isaha yaho.

Bijyanye n’aya masezerano, Azerbaijan izagumana uturere yigaruriye muri iyo mirwano. Armenia yemeye ko mu byumweru bicye biri imbere izakura ingabo zayo mu turere twinshi twegereye aho ngaho nk’uko BBC dukesha iyinkuru ibitangaza.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko abashinzwe kubungabunga amahoro b’Uburusiya bazoherezwa kugenzura mu turere tw’imirwano.

Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya yemeje ko abasirikare 1,960 b’Uburusiya ari bo bazoherezwa muri utwo turere, nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’ Uburusiya bibivuga.

Turukiya nayo izagira uruhare muri ibyo bikorwa byo kubungabunga amahoro, nk’uko Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan yabivuze.

Perezida Putin yavuze ko ayo masezerano akubiyemo no guhanahana imfungwa zafashwe muri iyo mirwano, ndetse “inzira zose mu bukungu no mu gutwara abantu n’ibintu zigafungurwa”.

Perezida Aliyev wa Azerbaijan yavuze ko aya masezerano “afite agaciro kanditse amateka”, kandi ko agaragaza “gutsindwa” kwa Armenia.

Minisitiri w’intebe wa Armenia Nikol Pashinyan yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushyira umukono kuri ayo masezerano ashingiye ku “masesengura yimbitse y’ukuntu bimeze mu mirwano ndetse no ku kiganiro n’inzobere zihebuje zo muri uru rwego [rwa gisirikare]”.

Ati: “Iyi si intsinzi, ariko ntabwo hajya habaho gutsindwa keretse iyo ari wowe ubwawe wifashe nk’aho watsinzwe”.

Arayik Harutyunyan, umukuru w’akarere ka Nagorno-Karabakh, wo mu bwoko bw’abanya-Armenia, yavuze ko yemeye ayo masezerano mu “kurangiza intambara vuba hashoboka”.

Yavuze ko nta kundi byari kugenda hagombaga kubaho ayo masezerano y’amahoro, nyuma yuko ako karere gatakaje umujyi wa kabiri mu bunini wako wa Shusha (uzwi nka Shushi mu rurimi rw’Ikinya-Armenia).

Kuri Facebook, yavuze ko hari hatangiye n’imirwano mu nkengero z’umurwa mukuru Stepanakert wa Nagorno-Karabakh, kandi ko iyo iyo mirwano ikomeza aka karere kose kari kwigarurirwa. Ati: “Twari kuba dutakaje byinshi kurushaho”.

Mu murwa mukuru Yerevan wa Armenia, imbaga y’abantu yigaragambije yamagana ayo masezerano, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Abo bigaragambya biraye mu biro by’inteko ishingamategeko no mu zindi nyubako za leta, batera hejuru bati: “Ntabwo tuzayireka [imirwano]”.

Ntabwo bizwi neza umubare w’abapfiriye muri iyi mirwano. Buri ruhande ruhakana kwibasira abaturage b’abasivile, ariko rugashinja urundi kubikora.

Abategetsi b’akarere ka Nagorno-Karabakh bavuga ko abasirikare bako bagera hafi ku 1,200 bapfiriye muri iyo mirwano, kandi ko n’abaturage b’abasivile bishwe cyangwa bagakomereka.

Azerbaijan ntabwo yatangaje imibare y’abasirikare bayo bishwe, ariko yavuze ko abaturage bayo b’abasivile barenga 80 biciwe mu mirwano – barimo 21 ivuga ko biciwe mu gitero cy’igisasu cya ’missile’ mu mujyi wa Barda mu kwezi gushize.

Mu kwezi gushize, Perezida Putin yavuze ko abantu hafi 5,000 ari bo biciwe muri iyo mirwano.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -