Nta mu motari uzongera gucibwa amande arenze ibihumbi 10 Frw

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yagaragarije abamotari ko n’ubwo imbogamizi bagaragaje zashakiwe ibisubizo, nabo bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’aho Polisi y’Igihugu ihuye n’abamotari baganira ku bibazo bitandukanye.
Muri ibi biganiro, abamotari babwiwe ko nta mu motari uzongera gucibwa amande arenze ibihumbi 10 Frw, kandi ngo uwaciwe amande azajya aba abafite imini 30 yo kuyishyura aho kuba iminsi 3 nkuko byari bisanzwe.
Ibi ni bimwe mu byatumye abamotari biruhutsa imitima, mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Aba motari bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru, ni nyuma yo guhura n’abayobozi b’inzego zitandukanye, bakabizeza ko ibibazo bamaze iminsi bagaragaza byakemutse ibindi bikaba biriho gushakirwa ibisubizo.
Muri ibyo bibazo hari kutagira parking zihagije, igiciro cy’ubwishingizi gihaitse, gucibwa amande bya hato na hato n’ibindi.
Gusa Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’U Rwanda CG Felix Namuhoranye, yagaragarije abamotari ko n’ubwo imbogamizi bagaragaje zashakiwe ibisubizo, nabo bagomba kurangwa n’imyitwarire iboneye.
Ku kibazo cya Parking zidahagije, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabijeje ko buri mwaka hazajya hubakwa Parking 10.
Ikibazo cy’ubwishingizi bwa Moto buri hejuru, Polisi y’u Rwanda yavuze ko yakoze ubuvugizi mu bihe bitandukanye kandi nubu ngo irakomeje, aho mu itegeko rishya rigenga ibihano ku makosa yo mu muhanda, uzajya agabanya amakosa yakoraga ashobora kuzajya agabanyirizwa amafaranga yishyuraga y’ubwishingizi.
Iri tegeko rizaba riteganya ko kwishyura konterevasiyo bizajya bikorwa mu minsi 30 aho kuba itatu nkuko byari bisanzwe.