Iremezo

Nyamagabe: Uko umugore yivuyemo “akabwira abana be ko yabiciye Se”

 Nyamagabe: Uko umugore yivuyemo “akabwira abana be ko yabiciye Se”

Mukamuvara Martha wo mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure arashinjwa kwica umugabo we  Hakizimana Xavier akamutaba mu gikari agatoroka.

Ubuyobozi bw’Umurenge  wa Tare mu Karere ka Nyamagabe buvuga ko bwahawe amakuru n’umuyobozi w’umudugudu wa Biraro.

Gitifu w’Umurenge wa Tare, Mudahunga Callixte avuga ko umugore witwa Mukamuvara Martha akekwaho kwica umugabo akabiceceka igihe kinini kubera ko yamwishe taliki ya 01 Mutarama, 2023

Nyuma tariki 19 Gashyantare, 2023 ngo yaje kubibwira abana be babiri bakuru batuye mu Mujyi wa Kigali.

Mudahunga avuga ko uyu mugore yababwiye ko na we agiye kwiyahura, bahita baza kureba niba iyo nkuru ari mpamo koko.

Ati: “Barabitumenyesheje tujyanayo n’inzego z’Ubugenzacyaha dusanga uwo muburi wa Hakizimana Xavier ariho yawutabye, ariko waratangiye kwangirika bikomeye.”

Gitifu avuga ko guhera ubwo RIB yakoze iperereza isaba ko uyu mugabo akurwa aho hantu umugore yamutabye yongera gushyingurwa mu cyubahiro.

Mudahunga uyobora Umurenge wa Tare, avuga ko nta raporo bari babona ihamya ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane, usibye mu minsi yashize ko umugore yaje kubaregera umugabo ko yagurishije inka akanga kumuha amafaranga.

Ati: “Twarabakiranuye tubasaba ko basangira ayo mafaranga ikibazo kirakemuka.”

Gitifu avuga ko ibirebana n’uburyo uyu mugore yishe umugabo ndetse n’ababimufashijemo batabizi, ko igihe azafatirwa aribwo hazamenyekana intwaro yaba yaricishije umugabo we, cyangwa niba hari abandi bamufashije kugira ngo bamwice.

Hakizimana Xavier na Mukamuvara Martha babyaranye abana batatu umwana w’umuhererezi w’umukobwa afite imyaka 7, ni we wabanaga n’ababyeyi ariko icyo gihe na we ngo ntabwo yari ahari.

Bamwe mu baturage bahaye UMUSEKE amakuru bakeka ko uyu mugore yaba yihishe mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere ka Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *