Iremezo

“Ngiye kurangura indi mifuka y’umunyu myinshi kuberako nongerewe igishoro “

 “Ngiye kurangura indi mifuka y’umunyu myinshi kuberako nongerewe igishoro “

Nyirafaranga Madelaine Asanzwe acuruza umunyu mu isantere ya basi ,ho mukarere ka Rulindo avuga ko kutagira igishoro gihagije ,byatumye hari ibyo atageraho mu iterambere yifuza nubwo  yishimira aho ageze kuko yabashije  kurihira abana be bakiga amashuri makuru abandi za kaminuza kuburyo  hari nuwiga muri amerika abikesha umunyu acuruza yagize ati<nsanzwe nshuruza umunyu hano iwacu abantu bakandangurira,nabo bakajya gucuruza kandi amafaranga nakuragamo rwose aradufasha numuryango wanjye ,ndi umupfakazi ariko narihiyemo abana banjye ,narubatse ,ntacyibazo kuburyo hari. Nuwuga muri amerika ejobundi ararangiza rwose gusa igishoro cyari gikeya ibihumbi 100 gusa> Nyirafaranga Madelaine avuga ko yishimira kuba ahawe amafaranga azamufash akuzamura igishoro,kuko asanzwe azi kubyaza amafaranga ayandi. Ati

<none rero Manzi Foundation  bampaye ibihumbi maganabiri  ,ngiye kuyabyaza umusaruro ,kuburyo azunguka ayandi ndaranguramo imifuka yindi nzamure igishoro ,kandi nizeye ko azunguka ubundi nkishyura  vuba>

Uyumubyeyi siwe bafashije gusa kuko hari n’abandi bagenzi be 3 nabo bahawe ibihumbi 200 frw kuri buri muntu  bazakoresha mubucuruzi bwabo ‘nyuma bakazayishyura ntanyungu bashyizeho. Bose  nabo   mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo bakora ubucuruzi buciriritse uwabahaye ikigishoro n’umunyarwanda uba mu Bwongereza witwa Manzi Aloys, binyuze mu muryango yashinze (Manzi Foundation) abasaba gukora cyane bagatera imbere bakazanateza imbere bagenzi babo.kuko aribwo ibikorwa byaba byagutse

Manzi Aloys, , uvuka mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, kuri ubu utuye mubwongereza  avuga ko  guteza imbere umugore wo mu cyaro ar’uguteza imbere umuryango Nyarwanda.

Akomeza  avuga ko mu nshingano za Manzi foundation harimo no kurwanya ubukene, akaba ari muri urwo rwego batangiriye ku gufasha abaturage batishoboye babaha amatungo magufi nk’ingurube, abo bafashije mbere bakaba bageze ku rwego rwo kuziturira bagenzi babo.

Yakomeje ati “Twasanze rero kugirango ubukene tubashe kuburandura twashishikariza abantu kwihangira imirimo, ariko nanone ntabwo byoroshye kuko hari ababa babifite mu bitekerezo ariko bakabura igishoro, abandi ugasanga bafite igishoro ariko nta bumenyi bafite. Uyu munsi igikorwa twatangije ntabwo ari ugutanga ubufasha kuri abo bagore gusa, harimo no kubaha ubushobozi kugirango bagure ibikorwa byabo tukanababa hafi tubakurikirana kugirango ugize ikibazo mu bikorwa bye by’ubucuruzi tukamugira inama”.

Uretse mu Karere ka Rulindo, Manzi Fondation irateganya kwagurira ibikorwa byayo mu Karere ka Rwamagana.aho ubu hari numunyeshuri barihira ,ikindi bateganya  nukoroza bamwe mubaturage bakennye ariko bakazitura abandi hakiyongeraho no gutanga ubwisungane mukwivuza mitulle de sante .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *