Iremezo

Rayon Sports yanganyije na Bugesera, Ba Rutahizamu bo muri Nigeria barakemangwa

 Rayon Sports yanganyije na Bugesera, Ba Rutahizamu bo muri Nigeria barakemangwa

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yanganyijemo na Bugesera kuri Stade ya Bugesera, ba rutahizamu b’amakipe yombi bakomoka muri Nigeria bashidikanyijweho.

Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, habereye umukino wa gicuti ikipe ya Bugesera yari yakiriyemo Rayon Sports, umukino watangiye utinze kubera ikirere kitari kimeze neza ku munsi w’ejo, umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, ni umukino mwanakurikiye 5/5 kuri Radio10.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe neza na Ndizeye Samuel, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Mugisha Francois Master wahoze akinira Rayon Sports.Ikipe ya Bugesera ku munota wa 79 yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ntwari Jacques n’umutwe, ku mupira wari uhinduwe n’umukinnyi mushya witwa Desire ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Muri uyu mukino, ba rutahizamu babiri bakomoka muri Nigeria, barimo Sunday Jimoh ukinira Rayon Sports, ndetse na Odile Zinte wa Bugesera, bashidikanyijweho n’abarebye umukino ndetse n’abatoza ntiberura ngo bavuge neza uko bababonye ariko ntibabashima.

Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports, yirinze kubivugaho byinshi, gusa avuga ko kuba yamukuyemo ari uko mu minota yari isigaye yari akeneye Drissa Dagnogo, abajijwe niba azamugumana avuga ko ari mu ikipe kandi nta kindi cyemezo cyari cyamufatirwa.

Ku ruhande rwa rutahizamu wa Bugesera, umutoza Abdu Mbarushimana yavuze ko uyu mukinnyi we agifite akazi kenshi ko gukora, avuga ko igihe Nihoreho Arsene batijwe na Rayon Sports azatangira gukinira, bizatuma uyu rutahizamu amenya ko atagomba kwirara.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *