Iremezo

RDF yasimbuje abasirikare bayo bari mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo

 RDF yasimbuje abasirikare bayo bari mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangije ko guhera ejo kuwa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Itsinda rya mbere rigizwe n’abasirikare 128 barwanira ku butaka baturutse muri batayo ya 157 ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu, bagiye gusimbura abandi bo muri batayo ya 105 nabo barwanira ku butaka, bageze mu Rwanda nabo kuri uwo munsi.

Mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo Gen JB Kazura, Brig Gen JB Rutikanga (2nd Division Commander) yahaye impanuro aba basirikare bagiye mu butumwa ko bagomba kuzahgararira u Rwanda, bagakora inshingano zabo kandi mu kinyabupfura.

Yagize ati” Iteka murangwe n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda, mubungabunge isura nziza y’u Rwanda mwuzuza inshingano zayo mu bunyangamugayo.”

Abasirikare bavuye mu butumwa bahawe ikaze na Col CM Mujuni (402 Brigade Commander), yabashimiye ubwitange bwabaranze aho bavuye mu butumwa, anabasaba gukomeza ikinyabupfura cyabaranze no mu kazi kabo mu rugo.

Mugihe kingana n’umwaka wose bamaze mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, abasirikare barwanira ku butaka bo muri batayo ya 105, bakozeyo ibikorwa bitandukanye barinda abasivile, bakora uburinzi (Paturuyi), Kurinda abasirikare bakuru bari mu butumwa, kurinda abari mu bikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abaturage, n’ibindi bikorwa byo gufasha abaturage.

U Rwanda rwagize batayo 3 ndetse n’itsinda ry’abatwara indege mu butumwa bw’amaohoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Kugeza uyu munsi, u Rwanda nicyo gihugu cya gatatu mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan (UNAMID), muri Sudani y’Epfo (UNMISS) no muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *