Iremezo

Rubavu batatu barashwe baturuka muri RDC. bikekwako bambutsaga forode

 Rubavu batatu barashwe baturuka muri RDC. bikekwako bambutsaga forode

Hari amakuru aturuka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe ,hari abaturage mu gitondo bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba imirambo y’abarashwe.intandaro yabyo yo kurakara kw’aba baturage  amakuru avuga ko byatewe ni uko Abaturage 3 barashwe bavuye muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo   kuzana forode mubarashwe 2 bahise bapfa 1 arakomereka aracyari mumaboko y’inzego z’umutekano ,aba baturage bavuga ko icyo bifuza ari uko  bahabwa imirambo yabantu babo bakayishyingura.

Mu  Mirenge, Rubavu Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi yose yo mu Karere ka Rubavu, mu bihe bitandukanye aha hantu humvikana inkuru z’uko harasiwe umuntu cyangwa abantu bavuye muri Congo Kinshasa,bagiye kwambutsa magendu , ni inzira y’urupfu ariko abahaca ntibahacika.Hariya hantu kuva 2018-2020 harasiwa abantu 26 barapfa
*Ni inzira ya magendu, inambukiramo ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda Benshi mu barasirwa hariya baba bitwikiriye igicuku bakajya cyangwa bakava muri Congo Kinshasa bikoreye magendu cyangwa ibiyobyabwenge. ikinyamakuru umuseke giherutse gusohora inkuru igaragaza ko  hari Raporo bahawe na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2018 na 2020 abantu 26 barasiwe hariya barapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *