Iremezo

Rwanda: Wenceslas Twagirayezu uregwa jenoside woherejwe na Denmark yavuze ko ‘yibeshyweho’

 Rwanda: Wenceslas Twagirayezu uregwa jenoside woherejwe na Denmark yavuze ko ‘yibeshyweho’

Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside yabwiye urukiko ko abona yaribeshyweho n’ubushinjacyaha bukohereza inyandiko zo kumufata akoherezwa na Danmark mu Rwanda.

Twagirayezu yagejejwe mu Rwanda mu 2018, ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo kwica, gukora jenoside, no kurimbura inyoko muntu, mu bice bitandukanye by’icyari perefegitura ya Gisenyi.

Mu kwiregura ku byo aregwa, kuwa kabiri Twagirayezu yabwiye urukiko ko amatariki abamushinje bavuze ko yakoreyeho ibyaha atari mu Rwanda ahubwo yari muri Zaïre (DR Congo ubu).

Twagirayezu w’imyaka 53, yavuze ko hari ibinyoma byanditswe mu mwirondoro we, yahakanye ko atigeze aba umuyobozi w’ishyaka CDR cyangwa umurwanashyaka waryo.

Yavuze ko mu batangabuhamya 25 bamushinja Denmark yabajije 17 muri bo bagaragaza kwivuguruza gukomeye.

Ati: “Birashoboka ko banyibeshyeho bohereza ikirego mu Buholandi aricyo cyashingiweho na Denmark ingarura mu Rwanda, ndetse ari nabyo bishingirwaho hano mu rukiko.”

Mu mwirondoro n’ibihe avuga ko ari iby’ukuri yatanze, yavuze ko kuva mu 1983 kugeza muri 1991 yigaga muri Zaïre, akagaruka mu Rwanda akigisha ku Gisenyi.

Yavuze ko mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane 1994 yagiye mu biruhuko bya Pasika muri Zaïre akagaruka tariki 17/04 kugeza ahungiye akajya mu mujyi wa Goma mu kwezi kwa karindwi 1994.

Avuga ko amatariki agaragazwa n’ubushinjacyaha ko yakoze ubwicanyi mu duce twa; Nkamira, Busasamana, i Mudende(kuri kaminuza), n’ahiswe komini rouge ngo ayo matariki atari mu Rwanda.

We n’umwunganizi we Me Bikotwa bavuze ko bafite abatangabuhamya bamushinjura barimo abari muri DR Congo bamubonye ari ho ari muri icyi gihe aregwaho ubwicanyi mu Rwanda.

Urubanza rwe ruzakomeza tariki 01 z’ukwezi kwa 12.

sourse BBC gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *