Iremezo

Shema Fabrice yishyuye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi ibirarane bari baberewemo

 Shema Fabrice yishyuye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi ibirarane bari baberewemo

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yemereye abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe y’Igihugu, Amavubi ko bagiye kwishyurwa ibirarane by’uduhimbazamusyi tungana na miliyoni 75 Frw bari baberewemo.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice yahise aherekeza Amavubi muri Nigeria aho yagiye gukina n’ikipe y’iki gihugu mu mukino w’umunsi wa Karindwi n’uwa Munani mu yo guhatanira gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakinnyi, Shema yabemereye ko agiye gukemura ibibazo bari bafite birimo iby’ibirarane by’uduhimbazamusyi bari baberewemo n’ibindi.

Perezida wa Ferwafa, yababwiye ko ibirarane byo mu 2025 bari baberewemo bagiye guhita babyishyurwa, abari Uyo bari kumwe n’Amavubi bagahita bahabwa amafaranga ya bo mu ntoki mu gihe abadahari bagomba kuyashyirirwa kuri konti za bo bitarenze kuri uyu wa Gatanu.

Aya mafaranga yose hamwe abakinnyi bari baberewemo, angana na miliyoni 75 Frw arimo ay’uduhimbazamusyi tw’umukino wa Lesotho banganyijemo igitego 1-1 n’andi y’ingendo bagombaga guhabwa.

Abatoza baberewemo amafaranga yo mu 2024, bijejwe ko mu gihe cya vuba bazishyurwa.

Shema kandi yijeje abakinnyi ndetse n’abatoza b’Amavubi ko mu gihe baramuka babonye intsinzi mu mikino ibiri isigaye irimo uwa Super Eagles n’uwa Zimbabwe, ko azabashimisha n’ubwo atababwiye ingano y’agahimbazamusyi azabaha.

Mu rwego rwo gufasha abakinnyi gutekereza vuba no kubategura mu mutwe, mbere yo gusoza kuganira na bo, Perezida wa Ferwafa, yagiranye agakino gato n’abakinnyi kari kagamije kumenyana, gutekereza vuba no kurushaho kwiyumvanamo. Abakinnyi bikozemo amatsinda yari agizwe n’abakinnyi babiri maze irya Manzi Thierry na Ishimwe Anicet aba ari ryo ryegukana intsinzi arihemba amadolari 100.

Umukino uzahuza Nigeria n’u Rwanda, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025 kuri Godswill Akpabio International Stadium. Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri uyu mwaka, Amavubi azaba acakirana na Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.

Amavubi aheruka gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mukino wari uwo kwishyura mu yo guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika. Gusa Super Eagles na yo yatsindiye u Rwanda i Kigali ibitego 2-0 mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.

Mu itsinda C, Amavubi aherereyemo, riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 13, u Rwanda na Bénin bigakurikira n’amanota umunani, Nigeria ni iya kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari yo ya nyuma muri iri tsinda n’amanota ane.

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *