Iremezo

“Trump naba atarakira ntakiganiro tuzakora “Joe Biden

Nyuma yuko perezida wa Amerika bitangajwe ko ubuzima bwe buri kumera neza kuburyo ntakabuza azitabira ikiganiro mpaka n’uwo bari guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu bwana Joe Biden ubu aravuga ko mugihe azaba atarakira iyi ndwara ikiganiro cya kabiri kitazaba.

ibi byakomeje guteza urujijo hagati y’abakurikira ibikorwa by’amatora muri amerika kuri izi mvugo

gusa ubu haracyategerejwe ibyo abaganga bazatangaza ku buzima bwa perezida trump bakabona kwemeza niba koko yakwitabira iki kiganiro mpaka

Biteganyijwe ko ikiganiro mpaka cya kabiri kiba ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa cumi muri leta ya Florida.

Perezida Trump yasanzwemo iyi ndwara nyuma yo kwitabiraa ikiganiro mpaka cyabanje ariko ntibiramenyekana aho yaba yarayanduriye, abakurikirana politike yiki gihugu bavuga ko ibi bishobora gukoma mu nkokora gahunda ye yo kwiyamamaza cyane ko hasigaye ibyumweru bitagera kuri 4 ngo umunsi w’amatora ugera.

amategeko avuga ko uwanduye coronavirusi aba agomba kumara iminsi 10 mu kato guhera igihe yaboneye ibimenyetso.

Kugeza ubu muri Amerika abantu barenga miliyoni 7,5 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, muri bo abarenga 210,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Umwanditse :Denyse Mbabazi Mpambara

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *