Tundu Lissu ufunze, yagizwe Visi Perezida w’Umuryango mpuzamahanga uharanira Demokarasi muri Africa

Tundu Lissu uyobora ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, yatorewe kuba Visi Perezida w’Umuryango mpuzamahanga uharanira Demokarasi, Global Democratic Union (IDU), muri Africa, mu gihe amaze iminsi afunzwe, akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu no gukwiza amakuru y’ibinyoma kuri murandasi.
Umuryango mpuzamahanga uharanira Demokarasi (IDU) watoye Tundu Lissu nk’umwe mu ba Visi Perezida muri Africa, mu matora yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, aho inama ya IDU yari iteraniye.
Ni mu gihe Stephen Harper, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, yatorewe gukomeza kuba umuyobozi mukuru w’uyu muryango nk’uko itangazo ryasohowe n’ishyaka rya Chadema ryabitangaje.
Iri tangazo rikaba ryarasohotse ku wa 24 Gicurasi 2025 ryemeza aya makuru, ryashyizweho umukono na Brenda Rupia usanzwe ari umuyobozi w’itangazamakuru muri Chadema.
Tundu Lissu akaba yatorewe kuba umuyobozi wa IDU mu gihe cy’imyaka itatu, kimwe na Stephen Harper.
Lissu na Harper, batangajwe nk’abayobozi batoranyijwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuryango wa IDU ku Isi.
Tundu Lissu atorewe uyu mwanya mu gihe ari mu buroko aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kugambanira igihugu no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri interinet.
Ni mu gihe kandi iburanishwa rye rikomeje mu rukiko rw’ibanze rwa Kisutu i Dar es Salaam.