Iremezo

U Burundi bushinjwa gutoza FDLR no kuyiha ibikoresho

 U Burundi bushinjwa gutoza FDLR no kuyiha ibikoresho

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo watangaje ko hari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batorejwe mu Burundi, bakanahabwa intwaro kugira ngo batsembe ubwoko bw’Abanyamulenge.

Umuvugizi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, ku wa 25 Nyakanga 2025 yatangaje ko nyuma yo gutorezwa mu Burundi no guhabwa ibikoresho, abarwanyi ba FDLR boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Boherejwe ku bwinshi mu duce twa Luvungi, Lubarika, Rurambo na Minembwe, bivanga n’imitwe yaho (Wazalendo) n’abasirikare ba FARDC. Iri huriro risanzwe rigaba ibitero bitaziguye ku basivili b’Abanyamulenge, rigatwika inzu, rigasahura amatungo, rigafunga inzira zose z’ubutabazi.”

MRDP-Twirwaneho yatangaje ko mu gihe hakomeje umugambi wo gutsemba Abanyamulenge, ifite uburenganzira bwo gufata ingamba zirimo gusubiza inyuma ibi bitero mu rwego rwo kurinda aba basivili ndetse n’imitungo yabo.

Ati “Ntabwo umuryango mpuzamahanga ukwiye gukomeza guceceka mu gihe hari utu mugambi wo gutsemba wateguwe na Leta y’u Burundi n’iya RDC.”

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki Rukema, mu cyumweru gishize yatangaje ko kuva mu 2017, imidugudu 357 y’Abanyamulenge yatwitswe, inka zabo zirenga ibihumbi 700 zirasahurwa, bigizwemo uruhare rukomeye na Leta ya RDC.

source :Igihe.com

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *