Iremezo

Uko wakwirinda kurwara imitsi itewe n’inkweto ndende

 Uko wakwirinda kurwara imitsi itewe n’inkweto ndende

bantu benshi bakunda kugira ikibazo cyo kurwara imitsi ku birenge no ku maguru,rimwe na rimwe bitewe no kwambara inkweto ndende igihe kinini,kubera impamvu zitandukanye wenda zirimo n’akazi uwo muntu akora,ariko hari uburyo ushobora kwirinda kurwara imitsi itewe no kwambara bene izo nkweto niba ukunda kuzambara kenshi

Kwirinda kuzigendana n’amaguru;Iyo uziko ukunda kwambara inkweto ndende cyane, waba ugiye ku kazi cyangwa uzikunda bisanzwe,wirinda kuzigenderamo igihe ugiye n’amaguru,kugira ngo utananiza imitsi y’ibirenge kuko uba uri kubangamira itembera ry’amaraso mu mitsi y’amaguru n’ibirenge,ahubwo niba hari aho uba uri bugende n’amaguru wakagombye kwitwaza izindi zo hasi uza kugenderamo.

Kwicara uzikuyemo;Niba ukunda kwirirwa wicaye mu biro kandi ukaba utegetswe kujya ku kazi wambaye inkweto ndende gusa,zikuremo mu gihe wicaye uzisubizemo uhagurutse nugaruka uzikuremo,gutyo gutyo kugira ngo wirinde ko uza kumara igihe kinini wicaye n’inkweto zinaniza ibirenge.Nukuvuga ko ugomba kuba ufite utundi dukweto two hasi wambara igihe wicaye mu kazi.

Kunanura amaguru;Mu gihe ubona utari bukuremo inkweto kandi ukaba ugiye kwirirwa wicaye,jya ugerageza urambure amaguru wongera uyahina kuburyo utaza kumara umwanya munini wicaye mu buryo bumwe,ushobora no gukuramo ibirenge ugakandagira ku nkweto hejuru bikaba biruhuka buhoro buhoro.

Gukora massage y’ibirenge;Niba wiriwe wambaye inkweto ndende,ni byiza ko ugeze mu rugo ufata amazi ashyushye ukayoga ku maguru kandi ugakora masaje y’ibirenge n’amaguru ukoresheje amavuta ya gikotori,ukumva ko imitsi irambutse neza kandi ukabikora mbere yo kuryama.

Kwambara inkweto zivura imitsi; Igihe wumva utangiye kugira ikibazo cy’imitsi gitewe no kwambara inkweto ndende,hari inkweto zikora masaje y’ibirenge zagenewe abantu bagira icyo kibazo cy’imitsi,nawe wazishaka mu gihe uri mu rugo ukazambara zirafasha cyane.

Ubu buryo bwose bufasha umuntu ukunda kwambara inkweto ndende igihe kinini,ntabe yagira ikibazo cy’imitsi itewe nazo,kandi ni ibintu buri wese yashobora bitagoye.Ibi kandi binarinda umuntu ukunda kwambara inkweto ndende kuzana imfundiko nini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *