Iremezo

wibaza niba koko Congo ishaka amahoro- Minisitiri Nduhungirehe

 wibaza niba koko Congo ishaka amahoro- Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itera kwibaza niba ishaka amahoro arambye haba mu Burasirazuba bwayo ndetse no mu bindi bice by’icyo Gihugu.

Abishingira ku kuba DRC ihora mu miryango mpuzamahanga hirya no hino isabira u Rwanda ibihano, mu gihe ibihugu byombi biri mu biganiro bigamije amahoro.

Nk’uku, hari ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ku wa 18 Werurwe 2025, i Doha muri Qatar ndetse byatangaga icyizere cyo gutanga umuti urambye.

Hari ibindi biganiro bikomeje hagati y’impande zombi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hasinywe amahame agenderwaho mu gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro cyihariye na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko n’ubwo hari inzira zinyuranye zo gushaka umuti, ariko Congo yo idahwema gushaka kuzivangira.

Ati “Kuba Congo ihora mu miryango mpuzamahanga no mu miryango y’Akarere, irega u Rwanda hirya no hino, na byo ni ikibazo kuko turi mu biganiro biganisha ku mahoro. Muribuka ko Perezida wa Repubulika yabonanye na Perezida Tshisekedi i Doha muri Qatar ku itariki ya 18 Werurwe.”

Yakomeje ati “Muribuka ko nanjye ubwanjye nagiye i Washington gusinya amahame aganisha ku masezerano y’amahoro na mugenzi wanjye wa Congo, ubu ngubu tukaba turi no mu biganiro byo kugira ngo tuzumvikane ku masezerano y’amahoro.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imyitwarire y’ubuyobozi bwa DRC butuma umuntu yibaza niba koko ishaka amahoro.

Ati “Turimo turakora ibyo bigamije amahoro mu Karere, ariko mu gihe kimwe Congo ikaba izenguraka Isi yose isabira u Rwanda ibihano. Ibyo rero ni ibintu bitumvikana, ahubwo tukaba twibaza niba koko Congo ishaka amahoro.”

DRC kandi iherutse kurega u Rwanda mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), ko rwayishojeho intambara.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bihabanye n’ukuri ahubwo Congo ari yo yateye u Rwanda inshuro nyinshi kandi hari n’ibimenyetso birimo kuba abaturage barwo barishwe, abandi bagakomerekera muri ubwo bushotoranyi byakozwe mu bihe bitandukanye.source RBA

Muragijemariya Juventine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *