Iremezo

Nigeria: Imfungwa zirenga 1,800 zatorotse gereza

Imfungwa zirenga 1800 zatorotse gereza muri Nigeria nyuma y’uko igabweho igitero n’abagabo bitwaje intwaro, nk’uko abayobozi babivuze.

Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y’iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango.

Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe izindi 35 zo zanze gutoroka.

Polisi yashinje abo mu mutwe utemewe uharanira ubwigenge bw’abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra, “Indigenous People of Biafra”, kuba ari wo wagabye icyo gitero mugihe uyu mutwe wahakanye kubigiramo uruhare.

Urwego rwa Nigeria rw’amagereza rwemeje ko imfungwa 1,844 zatorotse iyo gereza iri muri leta ya Imo.

Abagabye igitero banatwitse imodoka z’abarinda gereza n’igipolisi.

Abagabo bitwaje intwaro ziremereye biraye muri gereza ya Owerri mu masaha yo mu rukerera rwo ku wa mbere, bamaze kuhagera mu modoka z’amakamyo na bisi, nk’uko urwego rw’amagereza rwabivuze.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abateye bari bitwaje imbunda zirasa za rokete (RPG), imbunda za ’machine guns’, ibiturika, n’imbunda ntoya zisanzwe zo ku rutugu.

Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko icyo gitero ari “igikorwa cy’iterabwoba” cyakozwe n’ abanyakavuyo. Yasabye inzego z’umutekano gufata abagabye icyo gitero n’imfungwa zatorotse.

Kuva mu kwezi kwa mbere, ibiro byinshi bya polisi n’imodoka zayo mu bice bitandukanye by’amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria byagabweho ibitero ndetse n’amasasu menshi aribwa. Nta muntu wigambye ibyo bitero kugeza ubu.
Source: BBC

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *