Iremezo

Bagesera umuturage Yubatse kaburimbo

 Bagesera umuturage Yubatse kaburimbo

Umuturage wo mu mudugudu wa Rugarama II mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, arangije gukora umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 500 (1/2 cya kilometero imwe), akavuga ko yari agamije kunganira Leta mu ngengo y’Imari ikoresha mu gukora imihanda, bituma n’abaturanyi bamureberaho biyemeza gukomerezaho.

Rurangirwa Wilson bakunda kwita Salongo, avuga ko kuva ku muhanda mukuru wo mu Mujyi wa Nyamata agana iwe ngo bitari bigishoboka, kuko umuhanda wo muri karitiye wari waracukutse urimo ibinogo, ndetse waramezemo imiyenzi n’ibyatsi byitwa kateye.

Rurangirwa avuga ko hari abaturage bari bategereje ko Ubuyobozi bw’Akarere ari bwo buzabakorera imihanda yo muri uwo mudugudu, mu rwego rwo kurimbisha Umujyi, ariko ngo iyo myumvire ikwiye guhinduka.

Rurangirwa agira ati “Ntabwo jyewe nzategereza kuvuna Leta ngo izampe umuhanda, abantu banciye intege bambwira ko ayo mafaranga nari kuba narayubatsemo etaje, ariko urumva ni abacantege nyine.

Uwitwa Mukantwali Mediatrice yabonye uwo muhanda ugeze kwa Salongo, ajya mu baturanyi be batangira kwegeranya amafaranga yo kuwukomeza, ku buryo abatuye muri uwo mudugudu ngo barimo gukangurirwa gukora imihanda yo muri karitiye.

Mukantwali agira ati “Twakuye isomo ku muturanyi wacu Salongo, ni jye washishikarije abantu kwegeranya amafaranga yo gukomeza uyu muhanda, kandi urabona ko n’uriya w’imbere twatangiye kuwumenamo igitaka cya latelite, ejo tuzakomerezaho n’ibindi”.

Muri karitiye Salongo na Mukantwali batuyemo, ubu imodoka ngo basigaye bazicyura mu ngo zabo, nyamara barazicumbishaga mbere y’uko umuhanda uhagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashimira muri rusange abaturage barimo gufatanya na Leta mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, ibibuga by’umupira cyangwa amashuri, ko barimo kujyana n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kwigira.

Nyuma y’ibyumweru bitatu Rurangirwa yari amaze akora uwo muhanda ubu wararangiye, ariko hari abaturanyi be na bo biyemeje kwegeranya amafaranga kugira ngo bawukomeze, bagende bawugeza buri wese aho atuye.

Muri karitiye Salongo na Mukantwali batuyemo, ubu imodoka ngo basigaye bazicyura mu ngo zabo, nyamara barazicumbishaga mbere y’uko umuhanda uhagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, ashimira muri rusange abaturage barimo gufatanya na Leta mu kubaka ibikorwa remezo birimo imihanda, ibibuga by’umupira cyangwa amashuri, ko barimo kujyana n’umurongo Leta y’u Rwanda yihaye wo kwigira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *