Iremezo

Ababaruramari b’umwuga biyemeje kurinda abasora ibihombo n’ibihano bahuraga nabyo

 Ababaruramari b’umwuga biyemeje kurinda abasora ibihombo n’ibihano bahuraga nabyo

Ababaruramari b’umwuga biyemeje kurinda abasora ibihombo n’ibihano bahuraga nabyo ubwo bakererwaga gusora no kumenyekanisha imisoro mu gihe nyacyo kubera kutamenya neza uburyo bukoreshwa n’amategeko.

Kuri ubu, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, kiri mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha amategeko mashya y’imisoro gifatanyije n’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda (ICPAR), binyujijwe mu mahugurwa ahabwa ababaruramari nk’urwego ruhuza abasora n’abasoresha.

Ababaruramari bitabiriye aya mahugurwa biyemeje gushyira hamwe mu bumenyi bahawe bagafasha abasora mu gukemura ibibazo by’amande y’ubukererwe no kutamenya kumenyekanisha umusoro kubera ubumenyi buke baba bafite ndetse n’imisoro yari ihanitse.

Come Nahimana wunganira abasora yagize ati “Icyo tuvanye hano ni uko ni uko twabonye impinduka mu mategeko ababa aribyo tugiye gushingiraho dufasha abasora mu buryo bunoze tubarinde ibihano byabagaho mu gihe babaga badasobanukiwe aya mategeko.”

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu, Batamuliza Hadjara, avuga ko kuba ababaruramari bahabwa ubumenyi ku mategeko mashya bizafasha abasora gukora neza kuko amategeko mashya yorohereza abasora.

Yagize ati “Abitabiriye aya mahugurwa babonye amakuru y’uburyo babara umusoro, bityo banayamenyekanishe. Baragenda bafashe abasora kandi amakosa yajyaga agaragara muri uyu mwuga azagabanyuka n’abasora babikore babyishimiye.”

Perezida wa ICPAR, Obadiah Biraro, yavuze ko kuba Ikigo gishinzwe imisoro kigenda cyubakirwa ubushobozi bizatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Ubu abasora banini, abo hagati n’abatoya bose bakwiriye kubona inyungu muri ubu bushobozi bugenda bwubakwa agasora abyishimiye, agasorera ku gihe kandi umusoro ukagera mu isanduku ya leta ku gihe bigafasha guteza imbere amajyambere y’Igihugu.”

Aya mahugurwa ategurwa na ICPAR NA RRA abaye mu nshuro ya 13 yitabirwa n’ababaruramari bagera kuri 140. Yatangiye ku wa 17 azageza ku wa 19 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *