Iremezo

Ababyeyi ntibakwiye kubuza abana kwiga mumashuri y’imyuga “RTB”

 Ababyeyi ntibakwiye kubuza abana kwiga mumashuri y’imyuga  “RTB”

Muri Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi hari aho iteganya ko muri 2024 abanyeshuri biga amashuri y’ubumenyingiro bagomba kuba bageze kuri 60% nyamara kugeza ubu muri uyu mwaka imibare ya Rwanda TVET board (RTB) bagaragaza ko ubu abiga ubumenyingiro bageze mukigero cya 31%bivuzeko hakiri icyuho cya 29% kugirango hagerwe kuntego biyemeje icyakora RTB ivuga ko umwaka utaha bazaba bageze kuri 45% ,RTB ivuga ko Zimwe mu mbogamizi zihari ari Uko hari bamwe mu babyeyi bababyeyi bacyumva ko Umwana wagiye kwiga inyuga ari umwana w’umuswa ,Nyamara atariko Bimeze ,

Kuruhande rw’ababyeyi baganiriye na iremez.rw bavuzeko bari ubwo abana babo bababuza kujya kwiga imyuga bitewe nisura iyimyuga yahoze ifite aho uwajyaga kwiga imyuga ari uwabaga yananiwe kwiga ,bityo ngo hari abakibibonera muri iyo shusho .Mukamugasa umubyeyi ufite abana  batatu biga amashuri yisumbuye avuga ko hari ubwo umwana we mukuru yamusabye ko yajya kwiga amashuri y’imyuga ariko  arabimwangira ati”yewe naramubwiye ngo ntazajye kwiga imyuga ariko  impamvu ni uko numva imyuga ijyamo abananiwe kwiga ,ubwo rero mba ndamubujije “

Kurundi ruhande ariko hari ababyeyi bahisemo kureka abana babo bakajya kwiga imyuga kuko bazi agaciro kayo

Ngirimana utuye mukarere ka gasabo yavuzeko yaretse umwana we akajya kwiga imyuga ,kuko hari abo yabonye byagiriye akamaro ati” njyewe naramuretse     ajya kwiga ubugeni ,impamvu namuretse ni uko nasobanukiwe ko ,imyuga yagukiza rwose ;kuko hari umuturanyi abana. Be bize imyuga kandi iyo ubareba ubona barateye imbere

RTB (Rwanda TVET Board)yanamuritswe igitabo “TVET Programs and Opportunity Volume II” gikubiyemo amakuru arambuye kuri porogaramu zivuguruye, amashuri wazisangaho, inzego z’imirimo n’inganda uwazize yakoramo na kaminuza ku bifuza gukomeza kwiga.

Umukunzi yagize ati “Akaba ariyo mpamvu twahisemo kureba uko porogaramu zigishwa mu mashuri ya TVT zahinduka zikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo[…]Impinduka ya mbere yabayeho ni iyo gusubiramo iyi porogaramu. TVT kuva cyera yatangiye isa naho yumvwa nabi, aho abantu bacyekaga ko umuntu ujya mu ishuri rya tekiniki ari umwana utarabashije kugira ubwenge buhagije, ari umwana utaratsinze neza, ariko ibyo byarahindutse cyane, umwana ujya mu mashuri ya tekiniki ni umwana utsinda neza ushobora gufasha igihugu cyacu ku buryo tugira ‘products’ zikorewe mu gihugu cyacu zijya ku isoko mpuzamahanga.” Umukunzi Paul, Umuyobozi wa RTB (Rwanda TVET Board), mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kigamije gusobanura byimbitse ‘programs’ zivuguruye zigishwa mu mashuri yisumbuye ya tekiniki (Technical Secondary Schools) n’inyungu urubyiruko rw’u Rwanda ruzakura mu kwiga aya masomo.

avugako ababyeyi bakwiye kureka abana bakiga ubumenyi ngiro kugirango muminsi iza bazagire ubuzima Bwiza

Ati :twifuza ko ababyeyi bareke abana bakajya kwiga ubumenyi ngiro Kuko bwaravuguruwe,Ntabwo ababyeyi bakwiye guca abana intege ngo uwiga imyuga ni umuswa ,ahubwo muri ikigihe

 

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *