Iremezo

Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi basabwe kudaharanira inyungu zabo

 Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi basabwe kudaharanira inyungu zabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, yasabye abanyamuryango bawo baba mu Nteko Ishinga Amategeko, gushyira inyungu z’Abanyarwanda mu nshingano zabo.

Yabibasabye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021, mu mwiherero w’umunsi umwe bagiriye muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

Ni umwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Ugamije kubafasha kwibukiranya no kwihugura ku nshingano zabo nk’intumwa za rubanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere uwo Muryango wemereye Abaturarwanda.

Ngarambe yabashimiye ubwitabire bagize, abibutsa ko kwihugura ari inshingano ihoraho y’ umunyamuryango kandi imufasha kuzuza neza inshingano ze.

Ati “Mukwiye guhora mwihugura ndetse mugakora ubushakashatsi buhagije ku mategeko mutora kugira ngo bibafashe kumva neza akazi mukora.”

“Mukwiye kwimakaza ibiganiro hagati yanyu n’abandi kugira ngo akazi mukora kuzuze inshingano mwahawe n’ Abanyarwanda.”

Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nziza bakaba “ba nkore neza bandebereho”, bagafata iya mbere mu kwimakaza ubumwe aho bakorera no mu Banyarwanda.

Yakomeje ati “Muzirinde guharanira inyungu zanyu bwite ahubwo inyungu rusange z’ Abanyarwanda abe ari zo mushyira imbere.”
“Mugomba kandi kurangwa no kwicisha bugufi. Ibi ntabwo ari ukugaragaza intege nkeya. Ni indangagaciro y’umuyobozi ikwiye kubaranga mwese mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Perezida Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano.

Ati “Turareba ngo duhagaze dute nk’intumwa za rubanda ariko na none duhagarariye FPR-Inkotanyi. Umunyamabanga Mukuru yongeye kubitwibutsa, dufite ubutumwa twahawe koko, ese tubushoboza dute? Iyo twiherere nk’uku rero ni umwanya wo kongera kubigarukaho, tureba uko tubukoresha, aho twatezwe, aho twagize intege nkeya n’aho tugomba gushyira ingufu.”

Muri uyu mwiherero hanagarutswe kuri raporo zitandukanye zirimo iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’irebana n’ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukabagwiza yakomeje ati “Hari raporo zitugeraho nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko ariko tukongera tukazirebesha ijisho ry’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. [Twibaza tuti] ese iriya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta tuyibona dute? Iri kudufasha iki? Ni iki natwe twafasha kugira ngo dukorane n’inzego ayo makosa agaragaramo agabanuke ndetse anaranduke burundu.”

“Tunareba uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze ku rwego mpuzamahanga. Dufite imikoranire n’izindi nteko zishinga amategeko. Ni ukuvuga ngo bwa butumwa tujyamo mu bindi bihugu buri kubyuka kuko bwari bwarabangamiwe na COVID-19. N’izindi nteko zishinga amategeko ziradusura, tuba tureba ngo twakora iki kugira ngo dufatanye.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, na we yari yatumiwe ngo abagezeho ishusho y’uko ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga ihagaze.

Abawitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye basaba ko harushaho gukurikirwana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku bahombya umutungo n’imari bya Leta kuko bidindiza itarambere mu nzego zose.

Banasabye ko Abanyarwanda barushaho gukangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu masezerano igihugu gikomeje gusinyana n’amahanga, bakagurirayo ibikorwa byabo.

Bifuje ko hatangizwa ibiganiro n’ubukangurambaga byo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Kuba mu mashuri hashyirwamo inyigisho zifasha abana gukura bazi amateka y’igihugu cyabo n’uburere mboneragihugu, byagaragajwe nk’ibikenewe kuko byaziba icyuho cy’abayobywa n’abababwira ibinyoma bagakurana ingengabitekerezo ya Jenoside.source :igihe.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *