Iremezo

Abafite ubumuga barasaba Kwitabwaho muri iki gihe cya COVID19

Abafite ubumuga bwo kutabona baravuga ko muri iyi minsi yo kwirinda COVID19 bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba babuzwa kunyura muri Gare, kandi ntibanabwirwe impamvu babuzwa bakabwirwa ko ngo ariko amabwiriza avuga, aba kandi ngo banga no kwambutswa umuhanda kubera amabwiriza yo guhana intera.

Umwe mubafite ubumuga bwo kutabona twaganiriye yatubwiye ko bahura n’ingorane zitandukanye muri iyi minsi zirimo kuba hari aho bakenera kubona ababambutsa ku muhanda ariko ntibikunde kuko amabwiriza ateganya ko ntawe ugomba kwegera undi nibura mu ntera ya metero.

Ibi ngo byiyongeraho kuba hari aho bagera ntibabashe kuba bamenya niba ahantu hemewe kunyurwa cyangwa bibujijwe kuri bo cyane ko abandi bo baba bahajya nk’uko bisanzwe.

Abo twaganiriye bavuga ko basigaye babuzwa kujya muri za gare zitandukanye, babaza ababishinzwe impamvu batemererwa kuhajya, bagasubizwa ko ariko amabwiriza avuga, aba bafite ubumuga bakibaza niba barahawe akato kubera impamvu z’imiterere y’umubiri wabo batahisemo.

Uyu yagize ati: “Nagiye muri gare ya Kimironko, ngiye kwinjira abashinzwe umutekano bambuza kwinjira, bambwira ko bahawe amabwiriza avuga ko batemerewe kureka umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ngo yinjire.”

Uyu twavuganye avuga ko ibibazo ahura nabyo abisangiye n’abandi bafite ubumuga ariko cyane cyane abafite ubumuga bwo kutabona bityo akifuza ko umuntu wese wajya uhura n’ufite ubumuga yajya amufasha aho amukeneye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga mu Rwanda Dr Kanimba Donatille, avuga ko ibibazo ku bafite ubumuga bwo kutabona muri iyi minsi byiyongereye cyane.

Avuga ko kuba batakibona ubafasha gutambuka aho babikeneye ndetse ngo n’ubushobozi busa nk’ubugabanuka kuko ubu ahenshi batega moto aho kugenda n’amaguru bityo asaba abanyarwanda muri rusange kwita ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Aba bafite ubumuga basaba leta ko niba bishoboka yashyiraho uburyo bwihariye bwo kwita ku bafite ubumuga muri iki gihe cyo kwirinda COVID19 kugirango uburenganzira bwabo butabangamirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *