Iremezo

Abagabo bakwiye gufata iyambere mukurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

 Abagabo bakwiye gufata iyambere mukurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

Mugihe u rwanda ruhanganye  no kurwanya abagabo basambanya abangavu  ,Umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) uratangaza ko abagabo bakwiye kugira uruhare rugaragara mukurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu kuko aribwo rishobora kugabanyuka  ,kuri ibi ministre y’umuryango ivugako ubu harimo gukorwa politiki nshya y’uburinganire  yo gushyira abagabo kuruhembe mukurwanya ihohoterwa iryariryo ryose

Aba ni abakobwa bavuga ko batewe inda batarageza imyaka 18 y’ubukure  ngo ababateye inda babashukishagako bajya babaha telephone  kubasohokana nibindi bitandukanye nyuma ngo baje kwisanga baratwaye inda maze bahura nibibazo by’imibereho kuko iwabo batabumvaga ahubwo batangiye kubaha akato

Imibare itangwa na ministre y’uburinganire n’umuryango igaragaza ko abangavu  bagera kubihumbi 47 batewe inda mumyaka 5 ishize ibi nibyo , Umuyoboyi w’umuryango nyarwanda urwanya ihohoterwa (RWAMREC), aheraho avuga ko abagabo bakwiye gufata iyambere bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu ndetse bakanajya imbere mukurwanya ihohoterwa rikorerwa mumuryango Venant

Yagize ati <Turakangurira abantu kudaceceka, niba wumvise umwana wasambanyijwe uhite utanga amakuru. Ikindi ni uko ari abagabo cyangwa abagore, bose bakwiye gufatana urunana bakarwanya icyo cyaha ariko cyane cyane abagabo bakwiye kwikubita agashyi bagatanga amakuru kubahohoteye abana ,maze bakabihanirwa”.

Arongera ati Ati “Umugabo na we ni umubyeyi. Ni ukuvuga ngo rero uko utakwifuza ko umwana wawe asambanywa, bagomba no kutabigirira ab’abandi”.

Ministre w’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette  avuga ko hifashishijwe politiki nshya y’uburinganire isaba abagabo kugira uruhare rukomeye mukubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo ngo birashoboka ko byazanaba umwanya mwiza wo kwigisha abagabo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu  Prof Bayisenge Jeannette yagize ati < nibyo koko abagabo bagira uruhare mukurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu,ninayo  mpamvu ubu muri politiki nshya y’uburinganire  izibanda kwigisha abagabo kugira uruhare mukurwanya ihohoterwa ,kuko ubusanzwe mwabonagako abagore aribo babyigishywa cyane ?kandi rwose abagabo badufasha kurandura ibibazo byose 

Inama mpuzamahanga yiswe ‘Ubuntu Symposium’ y’Imiryango iharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo ku isi, (MenEngage Alliance).

Ihuriro mpuzamahanga ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ ribaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize, ryahurije abagera ku 150 i Kigali, ariko riyobora abantu bagera mu bihumbi 100 bari hirya no hino ku isi bakurikirana iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga. , Iri huriro ryateguwe n’imiryango iharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa MenEngage ku rwego rw’isi, urwa Afurika no ku rwego rw’igihugu by’umwihariko, aho mu Rwanda bafatanyije n’Umuryango RWAMREC uhuza abagabo biyemeje gufatanya n’abagore babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *