Iremezo

Abaganga barifuza ko amashyirahamwe yabo azwi nka councils akurwaho

 Abaganga barifuza ko amashyirahamwe yabo azwi nka councils akurwaho

Bamwe mu bakora umwuga w’ubuvuzi barasaba ko amahuriro yabo azwi nka “Councils” akurwaho ngo kuko ntacyo abamariye usibye kubaka amafaranga bavuga ko ari menshi bigatuma uyabuze aba umushomeri kandi yaraminuje.

Bavuga ko aya mahuriro ashyirwaho byavugaga ko agamije gufasha abakora uyu mwuga kubona ubumenyi bujyanye n’igihe, ariko ngo si ko bimeze.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko ari inshingao z’urugaga gufasha abanyamuryango kubona amahugurwa, icyakora ngo kuyakuraho byo ntibyashoboka kuko ari mpuzamahanga.

Amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima asaba buri wese usoje amasomo muri kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi kwinjira mu rugaga rw’abaganga agahabwa icyangombwa kimwerera kwinjira mu kazi, ndetse agasabwa kujya atanga amafaranga mu gihe cyagenwe.

Bamwe mu baganga binubira ko aya mashyirahamwe ntacyo abamariye, ngo ahubwo icyo babona kigamijwe ngo ni ukubaka amafaranga y’akayabo aho kubafasha kwihugura no kubona ayo mahugurwa, gusa bamwe ku bw’impamvu z’umutekano wabo ntibifuza ko amajwi n’amasura yabo bijya ahagaragara.

Umwe yagize ati:
“Ugendeye ku cyo ingaga zari zigamije ziza, usanga byari ibintu byiza pe, ariko uburyo zikora usanga nta kintu zimaze, kuba tuzirimo ni uko ari itegeko kuko nta kazi wabona udafite icyemezo cyazo, ariko ubundi ntacyo zimaze.”

Undi ati: “Ubundi iyo umaze kubaha amafaranga nibwo uhita ubona ko ari yo baba bishakira, ni abantu bicaye aho batajya bakora ubushakashtsi ngo bamenye niba umunyamuryango yarabashije kubona uko abona uburyo yiyungura ubumenyi, ahubwo biyicarira mu biro bagategereza ukazabaha amafaranga”

Aba bakora umwuga wo gusana ubuzima bw’abantu, mu magambo yabo ubwabo ntibatinya kuvuga ko uru rwego ruvuyeho byaba ari inyungu kuribo, ngo ntacyo rubamariye kuko n’inshingano rufite rutazuza.

“Kuba rwavaho nibyo byaba ari inyungu kurusha ko zigumaho, kuko ziratunyunyuza kandi ntacyo zitumariye”

Mugenzi we na we yunzemo avuga ko “Aho kugirango bakomeze bicare gusa badusaba akayabo, ntacyo badufasha byaruta bakavaho.”

Madame Uwamahoro Esperance umwanditsi wungirije mu rugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buganga, avuga ko bo icyo bakora ari ukumenya niba umunyamuryango yarahuguwe ku bigezweho mu mwuga, icyakora ntaho avuga niba babafasha kubona ayo amahugurwa, usibye guha uburengenzira ibigo bishaka kuyatanga gusa.

“Icyo urugaga rukora ni uguha uburenganzira abagiye kubahugura kugirango tumenye neza niba koko amasomo bagiye kubaha yabagirira akamaro.”

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille avuga ko ibyo abaganga bavuga, bibaye bidakurikiranwa byaba ari amakosa y’urugaga kuko biri mu nshingano zarwo.

Ati “Ubundi muri buri bitaro bagira umwanya wo guhugura abaganga bose bakoramo, babifashijwemo n’umuganga uturutse mu rugaga, bityo bakabasha kubona ubumenyi bugendanye n’umwuga wabo.”

Ku bijyanye n’umusanzu basabwa gutanga, avuga ko aya mahuriro afite ibintu byinshi agomba gukora kandi bisaba amafranga.

“Ni urwego rugomba kubaho kandi rufite ibintu byinshi rugomba gukora bibareba kandi bisaba amafranga, ayo mafaranga rero nta handi yava atari mu banyamuryango, icyakora natwe nka MINISANTE twabonye ko ayo batanga ari make ugereranyije n’ibyo basabwa, twiyemeza kugira ayo tubagenera natwe buri mwaka.”

Ku kuba aya mahuriro azwi nka Council yakurwaho byo, Dr.Corneille yavuze ko bitashoboka kubera ko ari rwego usanga muri buri gihugu.

“Twareba, mu bindi bihugu bigenda bite, ntabwo dushobora kubivanaho kuko bifasha abaganga bacu kwihugura kandi bigatuma bahatana ku rwego mpuzamahanga. Gusa hari igitekerezo cyatanzwe kikiri kwigwaho cy’uko amahuriro yose yahuzwa akaba rimwe bigatuma n’amafaranga atangwa aba amwe.”

Mu Rwanda hari urugaga rw’abaganga bavura indwara rusange, hakaba urw’abaforomo n’ababyaza n’urw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, gusa zose zihuriye ku gukurikirana ko abakora iyi mirimo bihugura ku bumenyi bw’uyu mwuga, kandi buri munyamuryango agasabwa gutanga amafaranga hagati y’ibihumbi 40 na 50 buri mwaka cyangwa ibiri nubwo batagaragaza icyo aya mafaranga akora.

Ni mugihe aya mafaranga buri muganga aba agomba kuyatanga kabone n’aho yaba ari mu bushomeri kugira ngo urupapuro yahawe rw’impamyabumenyi rukomeze kugira agaciro.

source/radio10

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *