Iremezo

Abahawe Urukingo Rwa Pfizer Bagiye Guhabwa Urwa Kabiri

 Abahawe Urukingo Rwa Pfizer Bagiye Guhabwa Urwa Kabiri

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko guhera ku wa 2 Mata abaturarwanda bakingiwe COVID-19 hakoreshejwe urukingo rwa Pfizer/BioNTech bazatangira guhabwa urwa kabiri, mu gihe abahawe urwa AstraZeneca bazakomeza gutegereza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo binyuze muri gahunda mpuzamahanga ifasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19 (COVAX), u Rwanda rwahawe inkingo 240.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech. Zaje kwiyongeraho izindi 50.000 za AstraZeneca u Rwanda rwahawe n’u Buhinde.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Ngamije yavuze ko mu bantu 348.936 bahawe urukingo rwa mbere mu Rwanda, harimo 290.000 bahawe urwa AstraZeneca n’abakabakaba 51.000 bahawe urwa Pfizer cyane cyane abo mu mijyi.

Ni ukuvuga ko inkingo za AstraZeneca zatanzwe zose ku buryo urwa kabiri ruzaturuka ku zindi igihugu kizabona, mu gihe iza Pfizer zigihari.

Dr Ngamije ati “Ubu rero tugiye gutangira ku wa 2 Mata gutanga urukingo rwa kabiri [rwa Pfizer] kuko rwo rusaba hagati y’iminsi 21-28 kugira ngo ubone urukingo rwa kabiri.”

“Uwabonye urwa AstraZeneca azategereza nibura hagati y’ibyumweru umunani n’ibyumweru 12 kugira ngo tumuhamagare aze gufata urukingo.”

Yavuze ko hari icyizere ko u Rwanda ruzabona izindi nkingo za AstraZeneca mu gihe cya vuba, nubwo zikiri nke ugereranyije n’abazikeneye.

Yakomeje ati “Hari inkingo 500.000 twamaze kuzigura nka guverinoma turanazishyura, ni ukuvuga ngo dutegereje ko izo nkingo bazituzanira hano mu gihugu, ikindi ni uko muri wa muryango wa COVAX naho dufite inkingo 744.000 za AstraZeneca tugomba kubona mu minsi iri imbere.”

“Ni ukuvuga ko uwabonye urukingo rwa mbere mu by’ukuri, tunakurikije ko atumirwa kugira ngo abone urukingo rwa kabiri hagati y’ibyumweru umunani n’ibyumweru 12 abonye urukingo rwa mbere, twumva rwose nta muntu wari ukwiye kugira impungenge mu babonye urukingo rwa AstraZeneca.”

Yavuze ko abahawe urukingo rwa mbere bazamenyeshwa igihe cyo guhabwa urwa kabiri.

Binyuze muri COVAX, u Rwanda, Cap Vert na Afurika y’Epfo nibyo bihugu bitatu byo muri Afurika byahawe urukingo rwa Pfizer. Rusaba ubushobozi budasanzwe bwo kuzibika buri hagati ya dogere Celsius 70 na 80 munsi ya zeru, mu gihe inking zisanzwe zibikwa ku bukonje buri hagati ya dogere Celsius 2-8.

Yavuze ko hateganywa ko ibyuma byihariye bikonjesha inkingo za Pfizer bishobora no kuzimurirwa mu ntara, kugira ngo nabo babone kuri urwo rukingo.

Minisitiri Ngamije yasabye abaturage kwirinda kuvunda munkingo, kuko buri muntu azagira igihe cye.

Hari gahunda ko u Rwanda ruzakingira abaturage miliyoni 7.8 mbere y’uko umwaka utaha urangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *