Iremezo

Abakinnyi n’abakozi ba APR FC basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli – Amafoto

 Abakinnyi n’abakozi ba APR FC basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli – Amafoto

Ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, abakinnyi n’abakozi ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’iyi kipe guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021, watabarutse tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Ni igikorwa cyabereye mu urugo iwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kitabirwa n’umunyamabanga wa APR FC bwana Masabo Michel, abakinnyi 11, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe nk’uko urubuga rwa APR FC rubitangaza.

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

Abakinnyi bavuga ko bamwibukira ku kuba igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose bakinnye, baba bari kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. ubutumwa yatangaga ngo bwateraga imbaraga abakinnyi bigatuma baharanira intsinzi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *