Iremezo

Abakora ubucuruzi bwo kuri murandasi bati “byemejwe hari abashobora no gufunga imiryango”

Hari abakora ubucuruzi bwo kuri murandasi bavuga ko  RURA iramutse yemejeko  kugirango batangire gukora akakazi. Bazajya batanga ibihumbi 3000 by’idorari byabata mugihombo kugeraho bafunga imiryango ,gusa RURA yabahumurije ivugako ari imbanziriza mushinga Atari ihame

Kumbuga nkoranyambaga  muminsi ibiri ishize haciye ubutumwa bwa RURA Buteguza abantu ko hari. amabwiriza  mashya azagenga ubucuruzi bwo kuri internet ndetse n’abatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya. Nibintu bitishimiwe   kubera ingingo irimo ivuga ko kugira ngo umuntu cyangwa ikigo gishaka gutanga izi serivisi zo kugeza ibicuruzwa runaka ku bakiliya gihabwe uburenganzira bwo kubikora, kizajya kibanza kwishyura 3000$ byo kugura uruhushya rucyemerera gutanga izi serivisi mu gihe cy’imyaka itanu. nabazikoresha  ese abakora ubu bucuruzi babivugaho iki ? umuyobozi wa vuba vuba Albert MUnyabugingo uwa   twohereze.rw   bavuga ko bakurikije uko abakiriya mu Rwanda bataritabira ububucuruzi ayamafaranga ari menshi batayabona  ahubwo bashobora kwisanga mugihombo ;

Uyu mushinga w’amabwiriza kandi wavugaga ko kugira ngo umuntu abone iki cyangombwa RURA izajya ibanza kugenzura ko afite ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho, nk’imodoka na moto n’igisanduku cyo gutwaramo ibintu gifite ibirango by’icyo kigo, kandi abazajya batanga izi serivisi bagasabwa kuba bafite ikoranabuhanga rishoboza umukiliya gukurikirana aho ibicuruzwa bye bigeze umuyobozi  wa RURA Dr Ernetse Nsabimana avuga ko rura itagiye guhita ica ariya mafaranga agera hafi kuri miliyoni 3 ahubwo ngo ni imbanziriza mushinga kuburyo ngo bidakwiye gufatwa nk’ihame

Ati “twahumuriza abakora ububucuruzi bwo kuri murandasi ko iriya yari imbanziriza mushinga bigira ubwoba biracyaganirwaho ,kandi turazirikana uruhare bagize mugufasha abantu mugihe abantu bose bari murugo kubera kwirinda     COVID 19,biriya turabizezako bizakomeza kuganirwaho  “.

amakuru twamenye nuko hari bamwe mubamaze igihe muri ubu bucuruzi bukoresheje murandasi biganjemo abanyamahanga ngo basabye ko iki giciro cy’ibihumbi 3000  by’idalali gishyirwaho bagamije gukumira abandi bakwinjira  muri ububucuruzi .

 ikindi kikibazwaho  nuburyo   muri iyimbanziriza mushinga  abacururiza kuri murandasi bazajya bishyura 0.5 ku ijana byigicuruzo cyose  cyakozwe nabo , bakibaza uburyo bayishyura nyamara ibicuruzwa atari ibyabo,  ahubwo  ari ibyababa babatumye ;murwego mpuzamahanga kubakora ubu bucuruzi  ikizwi nka turnover ntigisabwa kubicuruzwa ahubwo gisabwa kumafaranga aba bakorera kuri  murandasi baba barishyuwe nabo bacurururije.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *