Iremezo

Abantu 30 babazwe bakosoresha inenge ku mubiri wabo; abashaka ubwiza nabo bagiye gufashwa

 Abantu 30 babazwe bakosoresha inenge ku mubiri wabo; abashaka ubwiza nabo bagiye gufashwa

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, KFH byatangaje ko mu mezi 12 ashize byakiriye abantu 30 bashakaga serivisi zo kubagwa hagamijwe gukosora inenge ibizwi nka ‘reconstructive surgery’.

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko mu mezi 12 ashize byakiriye abantu 30 bashakaga serivisi zo kubagwa hagamijwe gukosora inenge ibizwi nka ‘reconstructive surgery’.

Ubusanzwe kwibagisha umubiri ibizwi nka (plastic surgery) bigira ibice bibiri, birimo kwibagisha hagamijwe gukosora inenge, nk’ubushye, inkovu yabaye nini ikanga gukira, indwara idasanzwe n’ibindi ibizwi nka ‘Reconstructive surgery’.

Ubwo buryo butandukanye n’ubundi aho umuntu ajya kwibagisha nta kibazo yagize ahubwo agamije ubwiza, ha handi umuntu aba ashaka kugira umubiri utandukanye n’uwo afite akibagisha nk’ikibuno, amazuru, amabere n’ibindi ibizwi nka ‘cosmetic surgery’.

Ukora ibijyanye no kubaga hagamijwe gukosora inenge agomba kuba ari umuganga wabyigiye, ni ukuvuga ari inzobere afite ubumenyi ku miterere y’umubiri w’umuntu n’imikorere yawo byose akabijyanirana n’ubwo kubaga.

Ni mu gihe ibijyanye no kwibagisha ibice by’umubiri hagamijwe ubwiza gusa bishobora gukorwa n’abaganga batandukanye bijyanye n’igice cy’umubiri ushaka kwibagisha ashaka.

Nk’abazobereye kubaga abantu bashaka kwihinduza ubwiza cyangwa gukosora inenge, inzobere mu bijyanye n’indwara z’uruhu, iz’amaso, abazobereye kubaga amatwi amazuru n’ingoto, amabere, ikibuno n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yabwiye IGIHE ko muri KFH batanga serivisi zo kuba umuntu yabagwa hakosorwa inenge aho kugeza uyu munsi bamaze gutanga serivisi ku bantu bagera kuri 30 mu mezi 12 ashize.

Ati “Ni ba bantu barimo nk’uwagize ubushye bukabije akagira inkovu nini noneho ukagerageza kuyisubiranya. Hari umuntu ushobora gukora impanuka agatakaza nk’inyama tukazisubiza, hari ufite kanseri runaka ukamukuraho igice kinini cy’inyama ugasubiranya. Ibyo ni byo dukora.”

Icyakora Dr Sendegeya agaragaza ko ibi bitaro biri gutera imbere umunsi ku wundi aho mu kubaka ubushobozi bijyana na no gutangiza serivisi nshya, mu mezi abiri ari imbere izaba yatangije serivisi zo kubaga abashaka kwibagisha hagamijwe ubwiza.

Ati “Nko muri Werurwe cyangwa muri Mata 2023, tuzaba twabitangije. Turi gutegura aho ibyo byo kongera ubwiza bimwe byakorerwa. Izo serivisi zizajya zifasha nk’abashaka ko uruhu rwabo rwasubirana, ibijyanye no gushyiraho umusatsi bafite uruhara n’ibindi.”

Kugeza uyu munsi KFH ifite umuganga umwe uzobereye muri ibyo bikorwa ariko ibi bitaro bitangaza ko ataratangira gukora cyane bitewe n’uko abantu bataratangira kwitabirwa ubu buvuzi ku rugero ruri hejuru.

Dr Sendegeya yavuze ko ubusanzwe hari abaganga b’Abanyamerika bajya baza mu Rwanda mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe ariko bakajya no muri KFH ariko ko bashaka gutangiza izi serivisi ku buryo buhoraho.

Ati “Turashaka kubitangiza ku buryo buhoraho. Ubu turi kubaka inyubako ndetse dushaka n’ibikoresho bitandukanye tuzifashisha ubundi tukazitanga ku buryo bugezweho.”

Muri Nzeri 2016, nibwo byatangajwe ko serivisi zo kubagwa hagamijwe kongera ubwiza cyangwa gukuraho inenge abantu benshi bajyaga gushakira hanze zagombaga kujya zitangirwa mu Rwanda bikozwe na KFH.

Muri serivisi zatangiye gutangwa harimo kugabanya inda, kugabanya ibinure ku mubiri, gutunganya amabere, kugabanya amabere y’abagabo, guhindura imiterere y’amatwi n’ibindi ariko byose bigakorwa mu gukosora inenge.

Izi serivisi zigitangira uwazishakaga yatangaga amafaranga ari hagati ya miliyoni 1,5 na 2,5 Frw.

Ubu bwoko bw’ubuvuzi bushobora kugira ingaruka zitandukanye, inzobere muri bwo zigaragaza ko bigoye kwizeza umuntu ko nta ngaruka azahura na zo, ari yo mpamvu mbere yo kubagwa ubishaka aba agomba kuba yiteguye kubona impinduka nziza cyangwa mbi.Ingaruka zishobora guturuka ku muganga ndetse n’umurwayi bitewe n’imiterere y’umubiri we na bimwe mu bintu yagize akamenyero birimo no kunywa itabi n’ibi.source igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *