Iremezo

Abanyamategeko ba Flash TV basabye Urukiko rw’ubucuruzi kwiyambura ububasha ku kirego cya GBC

 Abanyamategeko ba Flash TV basabye Urukiko rw’ubucuruzi kwiyambura ububasha ku kirego cya GBC

Urukiko rw’Ubucuruzi rukorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Flash TV n’Umunyamakuru wayo Didace Niyibizi, sosiyete yitwa Gabanyiriza Business Company (GBC) ishinja iki gitangazamakuru gutanga amakuru yayihombeje. Abacyunganira bavuga cyarezwe mu Rukiko rutari rwo, ko ikibazo gihari ari mbonezamubano.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko binjiye mu cyumba cy’iburanisha saa cyenda n’igice z’amanywa.

Umucamanza yahise asaba ababuranyi kwihutisha ibyo bavuga kuko ibyinshi babishyize mu myanzuro yabo bakora urubanza.  Yasabye buri wese kuvuga agakoresha nibura iminota 20 ku bantu batanu bari mu cyumba k’iburanisha.

Impaka zatangiriye aho kuko yari atanze iminota mike kandi bari kuburana mu mizi.

Abanyamategeko bahagarariye Flash TV n’Umunyamakuru Niyibizi bahise bazamura inzitizi z’aho urubanza ruri kuburanishirizwa ko atari ho.

Me Mukashema Marie Lauise yahise abawira Umucamanza ko Company yareze Flash TV n’Umunyamakuru wayo mu Rukiko rw’Ubucuruzi ko atariho yagombaga gutanga ikirego.

Ati “Turasaba ko uru Rukiko rwakwiyambura ububasha, ikirego kikazaregerwa mu rundi Rukiko.”

Me Ibambe Jean Paul wunganira Didace Niyibizi na we yabwiye Umucamanza ko iyi Company yibeshye urukiko mu kurega Umunyamakuru n’Igitangazamakuru akorera mu Rukiko rw’ubucuruzi.

Ati “Keretse bose bakora ubucuruzi bumwe niho ikirego cyaza aha.”

Me Ibambe yakomeje avuga ko iki kirego kitagombaga kuza mu rukiko rw’ubucuruzi nk’uko ingingo ya 81 ibisobanura kuko Flash TV itataye  inkuru mu bikorwa by’ubucuruzi, ahubwo yayitaye ikorera ubuvugizi abaturage.

Me Mukashema we yavuze ko ingingo ya 3 mu mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru harimo no gukorera ubuvugizi abaturage.

Ati “Flash TV yakoreye ubuvugizi abana b’abakobwa bavugaga ko umukoresha wabo abaka ruswa y’igitsina kugira ngo abahembe.  Bari bamaze amezi abiri badahembwa.”

Me Gahamanyi Justin wunganira Sosiyete yitwa GBC yabwiye Urukiko ko inkuru Flash TV yatangaje yateje igihombo gikomeye.

Umucamanza yabajije uyu Munyamategeko impamvu bareze Umunyamakuru n’Igitangazamakuru akorera, asubiza ko ari uko yatangaje iyo nkuru Igitangazamakuru cye ntikimuhanire amakosa yakoze y’akazi.

Me Gahamanyi ati “Nubu aracyari mu kazi ka Flash, niyo mpamvu na we twamureze.”

Umucamanza yabajije impande zose icyo bongera ku myanzuro bahaye Urukiko Me Ibambe Jean Paul wunganira Umunyakuru Didace Niyibizi asaba ko mu gihe bazaba bafata umwanzuro bazita cyane ku ngingo ya ya 2 igenga amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

Ati “Nge uwo nunganira nta makosa yakoze, nta nubwo yasebeje Sosiyete y’ubucuruzi, yakoze ikijyanye n’amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru. Ntabwo umunyamakuru yaryozwa ibyavuzwe n’undi muntu, we yatangaje ibyavuzwe n’abaturage kandi itegeko ry’itangazamakuru rirabimwemerera.”

Umucamanza yahise aha ijambo Didace Niyibizi avuga ko we ibyo yakoze byose bijyanye n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru.

Yavuze ko abakobwa bane baje ku gitangazamakuru akorera basaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko bavugaga ko umukoresha wabo aho kubahemba abanza kubasaba ko baryamana, akabahemba nyuma.

Ati “Ni iyo nkuru natangaje kandi uvugwa mu nkuru na we twamuhaye ijambo agira icyo avuga ku byamuvugwagaho byose. Twe ntabwo turi urukiko twumva ibintu byose tukabitangaza uko byavuzwe.”

Umucamanza yumvishe impande zose apfundikira iburanisha avuga ko isomwa ry’uru rubanza rizaba ku wa 03 Ugushyingo 2020 saa munani z’amanywa.

Uko ikibazo giteye muri make

Flash TV/Radio ni igitangazamakuru gikorera mu Rwanda gifite uruhushya rwatanzwe na RURA Numero: 108684153.

Abakurikira ibiganiro by’iki gitangazamakuru bashyiriweho uburyo bashobora gutanga ibitekerezo cyangwa ibyifuzo mu kiganiro cyangwa bakaba bahamagara nyuma y’ikiganiro kuri numero ya telephone.

Ni muri urwo rwego abakobwa batanu (5) bahamagaye bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi ku kibazo bari baragiranye n’uwari umukoresha wabo, GBC.

FlashTV/Radio imaze kubona ubwo butumwa, umunyamakuru witwa NIYIBIZI Didace yagiye kureba abo bakobwa maze mu kiganiro aba bakobwa bagiranye nawe,  bagaragaza akarengane bakorewe.

Aho kugira ngo bishyurwe amafaranga bakoreye, uwari umukoresha wabo yabasabaga ko baryamana mbere yo kubishyura.

Mu gushaka gukomeza gutara inkuru kinyamwuga nk’uko biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, umunyamakuru Didace yasabye Umuyobozi wa GBC kuvugana nawe ngo agire icyo avuga ku byo abo bakobwa bamubwiye mbere yo gutangaza inkuru ye.

Mu kiganiro bagiranye akaba ataremeranyije n’ibyo abo bakobwa bamuvuzeho.

Gusa uwo muyobozi akaba yaragaragaje ko abo bakobwa nabo hari imyifatire mibi bari bafite.

Nyuma y’ibi umunyamakuru yegeranyije ibyo impande zombi zivugwa  mu nkuru zitangaza maze ategura inkuru icishwa mu gitangazamakuru akorera: kuri Radio, Television, n’imbuga nkoranyambaga zacyo.

Umunyamakuru amaze gushyira inkuru hanze, umuyobozi wa GBC akaba atarabyishimiye avuga ko igitangazamakuru Flash TV/Radio n’umunyamakuru wayo bamusebeje.

Ibi byatumye atanga ikirego muri RMC ( Rwanda Media Commission) agaragaza ko yasebejwe ndetse asaba indishyi kuko avuga ko byamuteje igihombo.

Mu cyemezo cyafashwe na RMC, yasabye igitangazamakuru Flash TV/Radio n’umunyamakuru wayo gusiba inkuru zose zirebana n’icyo kibazo ziri kuri Youtube channel z’icyo kinyamakuru.

Ku birebana n’indishyi, RMC yagaragaje ko itabifitiye ububasha.

Nibwo GBC yatanze ikirego iregera indishyi mu Rukiko rw’Ubucuruzi.

Amafoto@NKUNDINEZA


UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *