Iremezo

Abanyarwandakazi bagize ubutwari mu bihe bitandukanye – Madamu Jeannette Kagame

 Abanyarwandakazi bagize ubutwari mu bihe bitandukanye – Madamu Jeannette Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, Madame Jeannette Kagame yitabiriye inama ya gatanu ku Ihame ry’uburinganire n’imiyoborere yateguwe n’ikigo cya ‘Motsepe Foundation’ yigaga ku ruhare rw’umugore mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid19.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’umuryango ‘Motsepe Foundation’ wo mu gihugu cya Afurika y’epfo ukora mu bijyanye no gushyigikira imishinga igamije iterambere ry’abagore.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu muri rusange, ku bukungu n’izindi nzego, ariko ngo kigira umwihariko ku bagore nk’abita cyane ku miryango yabo ndetse n’umubare wabo munini w’abakora mu nzego z’ubuzima.

Ngo nubwo bagizweho ingaruka zihariye n’icyo cyorezo, ubu nabo ngo baragira uruhare rukomeye mu guhangana na cyo. Yongeyeho ko abagore b’Abanyarwandakazi bagiye bagaragaza ubutwari mu bihe binyuranye bagiye banyuramo, ndetse no muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ngo bakomeje kwitwara neza.

Yavuze ko abagore bo mu Rwanda bagaragaje ko bashoboye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo nk’uko bigaragara mu makuru abikwa muri za mudasobwa, abagore n’abakobwa bari bagize 80% y’abarokotse Jenoside.

Ku bijyanye n’ihame ry’Uburinganire Madame Jeannette Kagame yavuze ko uko abagore bafatwa byagiye bihinduka uko imyaka itambuka, kuko ubu ngo bari mu myanya ikomeye muri Guverinoma ndetse bagira n’uruhare rukomeye mu kuvugurura amategeko atandukanye no mu gutegura gahunda za Leta zinyuranye.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga w’abagore mu mwaka wa 2021 iragira iti: “Munyarwandakazi, ba kuruhembe mu isi yugarijwe na Covid19.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *